Nyamasheke: Abahinzi barasabwa kunoza ubuhinzi bw’urutoki
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu karere ka Nyamasheke bagiye guhabwa amahugurwa ku buryo bwo kunoza ubuhinzi bw’urutoki, maze bavayo bagahinduka abafashamyumvire bakanafasha abahinzi bandi kuvugurura urutoki binyuze mu mashuri yo mu mirima.
Mu gikorwa cyo gutoranya abazahabwa amahugurwa cyabaye tariki 13/09/2012, Singirankabo William, ushinzwe gukurikirana igihingwa cy’urutoki mu ntara y’iburengerazuba, yabasobanuriye ko intego nyamukuru y’ayo mashuri yo mu mirima ku gihingwa cy’urutoki ari ukuzamura umusaruro warwo.
Hariho gahunda yo kuvugurura urutoki bataruranduye ariko bakanatera insina za kijyambere, ibi bikazatuma umusaruro wikuba inshuro nyinshi uwo babonaga kuko ibitoki biziyongera mu biro bityo n’amafaranga bakuramo akiyongera.
Abahinzi b’urutoki barasabwa kubigira umwuga no kubikunda ku buryo bizazamura imibereho yabo n’ubukungu bw’ingo zabo.
Bahisemo gufata abahinzi basanzwe bahinga urutoki kuko baba bafiteho ubumenyi ndetse n’ubushake bwo kuruhinga, bityo bakazakora amashuri yo mu mirima mu midugudu yabo bagasangiza abaturanyi ku bumenyi bazaba baravanye mu mahugurwa y’igihe kinini bazamaramo.
Nyuma yo kuva mu mahugurwa abahinzi bazaharanira guhindura ubuhinzi bw’urutoki aho batuye, bakagira imirima yabo icyitegererezo,bityo n’abandi bakagira ishyaka ryo kubigana.
Abahinzi ngo ntibagire impungenge zo kuzabura isoko mu gihe ibitoki bizaba byeze kuko ubu usanga hari ibitoki bigikoreshwa mu ntara y’iburengerazuba bituruka ahandi; nk’uko Singirankabo yakomeje abivuga.
Abahinzi b’urutoki bagera ku 180 bo mu ntara y’iburengerezuba nibo bazahabwa aya mahugurwa azatangwa mu byiciro bitatu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|