Nyamagabe: Biyemeje gukuba inshuro zirenga eshanu umusaruro wa Kawa
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abahinzi ba Kawa, basanga ubuhinzi bwa gakondo bw’Ikawa bari bararazwe butagitanga umusaruro uhagije, biyemeza gusazura no kurandura ibiti byazo birimo ibyari bimaze imyaka irenga 30, kugira ngo bongere umusaruro.
Ni bimwe mu byo batangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 19 Ugushyingo 2025, ubwo mu Murenge wa Cyanika, hatangirizwa igikorwa cyo gutera ingemwe za Kawa no gusazura ibiti bishaje byaranduwe.
Ni igikorwa cyatangijwe, binyuze mu mushinga PSAC, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), bikazakorerwa hirya no hino mu gihugu mu Turere twose dusanzwe duhingwamo Ikawa.
Abahinzi ba Kawa ba Nyamagabe, bavuga ko nubwo ubuhinzi bwayo hari ibyo bwabafashije kwigezaho mu rwego rwo kwiteza imbere, ariko nta musaruro uhagije babonaga.
Aha ni ho bahera bavuga ko binyuze mu bwoko bw’ingemwe barimo guhabwa buzwi nka RAB-C15, nziza kandi zera vuba (hagati y’imyaka ibiri n’itatu), biteze kongera umusaruro bakawukuba inshuro zirenze ebyiri.
Etienne Nsabimana ni umuhinzi wa Kawa wo mu Murenge wa Cyanika, ubumazemo imyaka irenga 40, avuga ko yari afite ibiti yatewe mu 1983 hamwe n’ibyo yahawe n’ababyeyi zatewe mu 1950, akaba yiteze umusaruro urenze uwo yari asanzwe abona, kubera ingemwe bateye.
Ati “Ubu niteze ko umusaruro uziyongera kuko igiti kimwe, nibura ibiro bike gitanga ni bitandatu kuko byera hagati y’ibiro bitandatu n’icumi, urumva ukubye n’ibiti 1500 ko umusaruro uzaba uri hejuru ya toni eshanu, kandi zeraga ibiro 400 cyangwa 420. Hari n’igiti kitagiraga n’ikintu na kimwe kivaho bitewe no gusaza.”
Reberatha Mukandaheranwa na we uhinga Kawa, uvuga ko yashyingiwe mu 1978 akora umwuga wo guhinga Kawa, kugeza n’ubu, akaba afite ibiti birenga 500 birimo ibigera kuri 300 yasazuye.
Ati “Zari zimaze gukura, twasaruraga ku buryo hari ubwo nabonaga nka toni, ariko ubu nibwo nzabona umusaruro kuko izi zari zishaje, ariko izi duteye iyo zizamutse ntabwo zera kimwe n’igiti gishaje, zitanga umusaruro ushimishije, kandi iyo uzifumbiye neza, hari igihe mu mwaka usarura kabiri.”
Biteganyijwe ko mu Karere ka Nyamagabe hazavugururwa Ikawa ku butaka burenga hegitari 400 harandurwa ibiti bishaje, hakazanavugururwa Ikawa hatemwa ibiti birengeje imyaka 30, ku butaka burenga hegitari 150.
Mu mwaka ushize muri ako Karere hatubuwe ikawa igera ku bihumbi birenga 200, zasize abaturage bazikozemo babonye agera kuri miliyoni 20, mu gihe muri uyu mwaka hatubuwe izirenga gato ibihumbi 400, zikazatanga amafaranga arenga miliyoni 30 ku bazikozemo.
Eric Kabayiza, umuyobozi w’umushinga PSAC muri NAEB, avuga ko ibiti abahinzi ba Kawa bari basanzwe bafite byeragaho ikiro kimwe, mu gihe ingemwe barimo guhabwa igiti kimwe gishobora kweraho ibiro icumi.
Ati “Iyo turebye hano mu Karere turavuga tuti umuhinzi wa hano aba afite impuzandengo y’ibiti 200, ni ukuvuga ngo aba afite ibiro 200. Izi ngemwe iyo uzitayeho neza Ikawa yeraho irenze ibiro 10, iyo udafite ubushobozi bwo kuzitaho, tuvuga ko Ikawa yeraho nibura yagera ku biro 5. Nibura umuhinzi aho kugira bya biro 200 akagira nibura ibiro 1000.”
Arongera ati “Ku biro 1000 ubaze amafaranga, nibura ay’ibitumbwe batanze umwaka ushize babaraga ku mafaranga 600, urumva ko nibura waba ufite ibihumbi 600 aho kuba ufite ibihumbi 120. Ni icyo tubashakamo, ni ubwo bukungu tubashakaho, nka Leta y’u Rwanda nicyo iteganya, irashaka ko tuvugurura umusaruro ukikuba, ubukungu bukiyongera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Thadee Habimana, avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro bagiye kongera ubuso buhingwaho Kawa.
Ati “Turimo turakora uburyo twakongera ubuso twayihingagaho cyane cyane mu gice cyo mu Mirenge ya Kaduha, Mugano, Musange, Mushubi, Musebeya naho tugahingamo Kawa. Twabonye abafatanyabikorwa batangiye kuzihingayo.”
Muri Nyamagabe hazaterwa ingemwe 417,200 ku buso bwa hegitari 166 muri uyu mwaka., muri rusange mu Turere twose duhingwamo Kawa, muri uyu mwaka hazaterwa ingemwe z’ikawa kuri hegitari 1,043 zihwanye n’Ingemwe 2,902,145. Umwaka ushize hari hatewe ingemwe miliyoni 1,3 mu Turere 6 umushinga PSAC ukoreramo. Biteganyijwe ko uyu umushinga uzarangira muri 2029 hatewe ingemwe miliyoni 9 z’ikawa kuri hegitari 3050, hanasazuwe ibiti bishaje kuri hegitari 1,082.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|