Nyagatare: Muri IAMU ibihingwa ubwabyo byigisha abaturage ubuhinzi

Nyuma yo kwiga ubuhinzi bigishijwe n’igihingwa ubwacyo bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bita ibihingwa mwarimu. Ubuhinzi bwigishijwe aba baturage bwakorewe mu ishuri ry’abahinzi mu murima (IAMU).

Nk’uko muri iri shuri mwarimu aba ari igihingwa, umwana ukiri mu mashuri abanza witwa Nathan Gumisiriza yigishijwe n’ikigori kandi ahamya ko azavamo agronome nyakuri abikesha amasomo yigiye ku kigori.

Gumisiriza Nathan yavuze ko uwakwiswe mwarimu cyangwa umufashamyumvire ari ikigori. Ibi abishingira ku kuba ubumenyi mu buhinzi babukura ku kubana n’ikigori buri munsi bacungira hafi imikurire yacyo bigatuma babasha kumenya ibibazo bitandukanye byakibangamira nk’indwara n’ibyonnyi.

Kimwe mu byo abaturage babashije kwigira muri IAMU ni akamaro ko gukoresha ifumbire, no guhinga batavangavanze imyaka. Ibi rero ngo bizakosora imyumvire ya bamwe mu batuye aka gace badaha agaciro ifumbire bitwaje ko hari ubutaka bushyashya.

Iyi gahunda bafashijwemo n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) iragaragaza izindi mbaraga muri gahunda y’iyamamazabuhinzi; nk’uko byemezwa na Sendege Norbert ushinzwe ubuhinzi muri MINAGRI.

Gukurikirana imikurire y'ikigori byigisha abahinzi.
Gukurikirana imikurire y’ikigori byigisha abahinzi.

Mu murenge wa Tabagwe harabarurwa amatsida umunani yaje kuvamo koperative y’abahinzi agizwe ahanini n’abatujwe muri aka gace nyuma yo kuva mu gihugu cya Tanzaniya aho ubuzima bwabo bwari bushingiye ku bworozi gusa.

Mu buhamya batanga bavuga ko ubuhinzi bumaze kuzamura imibereho yabo dore ko bataha inka zabo bazisize mu mahanga. Ngo nubwo batangiye ubuhinzi batabumenyereye, bahise baba abahinzi b’umwuga. Bamenye tekiniki zo guhinga kijyambere nk’ibipimo by’ifumbire, kuvanga imvaruganda n’iya gakondo bakanabasha gutandukanya umusaruro uva mu buhinzi bwa gakondo.

Hagamijwe gushyigikira aba bahinzi bigishijwe n’ibihingwa hatanzwe imashini ebyiri zifite agaciro ka milioni eshatu n’igice zizifashishwa mu gutunganya umusaruro w’ibigori. Banahawe ingorofani, amapombo akoreshwa mu gutera umuti urwanya ibyonnyi mu myaka.

Ubu bufasha buriyongera ku matungo magufi yahawe abana n’inyoroshyangendo z’amagare zatanzwe kuri bamwe mu bafashamyumvire b’indashyikirwa.
Mu butumwa bahawe basabwe kutihererana ubu bumenyi bungutse mu buhinzi bakabwigisha abaturage bose hagamijwe ko iterambere rigera kuri benshi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka