Nyagatare: Ibiciro bitangazwa na MINAGRI si byo abahinzi bagurirwaho

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batazi impamvu ibiciro bishyirwaho na Leta atari byo abaguzi b’umusaruro wabo babaha.

Buri mwaka Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ku bufatanye n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi, ishyiraho ibiciro ntarengwa umuguzi agomba guha umuhinzi cyane ku bihingwa byatoranyijwe, ibishyimbo, ibigori, soya, umuceri n’ibindi bitewe n’ibyera muri buri karere.

Abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare bavuga ko nubwo ibyo biciro bishyirwaho kenshi atari byo bagurirwaho.

Musoni Soter, umuhinzi w’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwempasha, avuga ko nta na rimwe umuhinzi yari yahabwa igiciro cyagenwe, ahubwo ngo buri gihe bagurirwa munsi yacyo.

Ati “Mu bitangazamakuru birirwa bavuga ko igiciro cy’ibigori ari amafaranga 230 umucuruzi atagomba kujya munsi. Ariko ejobundi napakiye imodoka bampa amafaranga 190 ku kilo kimwe. Ubwo na bwo ni amahirwe kuko nabonye imodoka naho abacuruzi bacu hano baragura ku mafaranga 150 ku kilo”.

Musoni Soter avuga ko atazi impamvu batagurirwa ku giciro kiba cyaremejwe.

Agira ati “Si ikibazo cy’umusaruro mubi, ahubwo nkeka na kompanyi batubwira zitugurira na zo zishobora kuba zikoresha abandi bantu na bo bagashakamo ayabo. Gusa ntakubeshye biduca intege kuko iyo ubaze ayo umuntu aba yarashoye biragora kubona inyungu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Rurangwa Steven, avuga ko ubundi abantu bemewe kugura umusaruro w’ibigori mu Karere ka Nyagatare ari RGCC, IAX, MINIMEX ndetse n’abandi bacuruzi b’imyaka bahawe ibyangombwa n’umurenge.

Avuga ko bishoboka ko na bo hari abo baha amasoko yo kubashakira ibigori bigatuma bajya mu baturage bashakamo ayabo ariko na bo ngo bakwiye kwiyandikisha ku mirenge bagahabwa ibyangomba.

Agira ati “Aba na bo tubasaba kwiyandikisha ku mirenge bagahabwa ibyangombwa ku buryo batwereka n’ubuhunikiro bwabo kuko bagomba gusiga 20% by’umusaruro baguze kuko tubirekuye twazisanga twarabonye amafaranga ariko abaturage bacu bakicwa n’inzara”.

Rurangwa Steven avuga ko mbere yo kugurisha umusaruro babanza kumenya uwabonetse bigatuma bamenya uwagurishijwe n’ugomba gusigara mu baturage hagamijwe kwirinda inzara.

Avuga ko abantu bica ibiciro biba byatangajwe ari abantu bitwa ‘Abamamyi’, ati “abaturage bakwiye kubatwereka kuko nta muntu wakabaye agura imyaka umurenge utamuzi”.

Avuga ko ugize ikibazo cyo guhendwa akwiye kwegera ushinzwe ubuhinzi ku murenge kugira ngo babahuze n’abaguzi batanga igiciro cyemewe na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka