Nyagatare: Abaturage bahagurukiye kurwanya Kirabiranya

Gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu rutoki mbere na nyuma yo kubikoresha hifashishijwe umuti wica udukoko wa Jick cyangwa kubinyuza ku muriro, nizo nama zihabwa abahinzi b’urutoki bo mu kagali ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’indwara ya kirabiranya.

Abaturage twasanze mu muganda wo kurwanya indwara ya Kirabiranya barimburaga intsina irwaye bakayitaba n’amakoma yayo.

Katurebe Joseph wari wakorerwaga uyu muganda avuga ko nyuma yo guhabwa uyu muganda nawe agiye gushyiraho ake maze iyi ndwara akayihashya.

Naho kuba yarakwirakwiye mu mibyare ye ngo byatewe n’ubumenyi buke yari afite kuri iyi ndwara aho kurimbura intsina irwaye akayitema gusa.

Uyu nawe ni nk’abandi batunze intoki bagiraga uruhare mu ikwirakwira ryayo dore ko ngo batari basanzwe bayizi.

Dore uko umwe mu baturage yatabaga insina yandujwe na kirabiranya.
Dore uko umwe mu baturage yatabaga insina yandujwe na kirabiranya.

Nyagatare Alphonse ari nawe wayirwaje mbere avuga ko atari ayizi ariko ngo nyuma yo kuyimenya yarayirwanije kuburyo ntayikirangwa mu rutoki rwe. Ngo ingamba afite ni ukuruhoramo kugira ngo iyi ndwara itamuca ku nyamunyo.

Madamu Ingabire Christine ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyagatare avuga ko Kirabiranya yakwirakwijwe n’abakozi bahabwa akazi bityo ibikoresho bakoresheje mu rutoki rumwe bakabijyana mu rundi batabanje kubisukura.

Ahereye kuri ibi rero arasaba abaturage kujya basukura ibikoresho byabo mbere na nyuma yo kubikoresha hakoreshejwe umuti wa jick cyangwa umuriro kugira ngo iyi ndwara ikumirwe.

Gusa ariko nanone avuga ko n’ubwo iyi ndwara itari ku buso bwinshi ugereranije n’ubuhingwaho urutoki mu murenge wa Nyagatare ngo abahinzi batabishyizemo imbaraga nyinshi iyi ndwara ishobora gutera amapfa.

Izi nama kandi nizo zitangwa na Mushabe Claudian umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, wemeza ko imbaraga zirimo gukoreshwa muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya Kirabiranya nizikomeza izacika burundu.

Uko insina yafashwe na Kirabiranya iba imeze.
Uko insina yafashwe na Kirabiranya iba imeze.

Iki kizere uyu muyobozi afite akaba agishingira ku kuba abahinzi barishyiriyeho itsinda rishinzwe kumenyekanisha no kwigisha ububi bwa Kirabiranya n’uko yakwirindwa. Uretse ni ibi ariko ngo n’ubuyobozi ntibuzaterera agati mu ryinyo kuko umusaruro uturuka ku buhinzi bw’urutoki ari mwinshi.

Nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Nyagatare ngo ubuso buhinzeho urutoki bungana na hegitari 3 nibwo bugaragaraho indwara ya Kirabiranya mu midugudu ya Akamonyi mu kagari ka Cyabayaga, uwa Nkonji muri Rutaraka, uwa Marongero muri Ryabega n’uwa Kamagiri mu kagali ka Kamagiri.

Igihingwa cy’urutoki ni kimwe mu bitunze abaturage b’umurenge wa Nyagatare dore ko gihinze ku buso bwa hegitari 400.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka