Nyagatare: Abashinganisha ibihingwa bifuza ko bajya bishyurwa hakiri kare

Bamwe mu bahinzi bashinganisha ibihingwa byabo muri sosiyete z’ubwishingizi muri gahunda ya Tekana Muhinzi-Mworozi urishingiwe, barifuza ko mu gihe bahuye n’ibiza sosiyete z’ubwishingizi zajya zibishyura hakiri kare, kugira ngo bategure uko bazongera guhinga.

Iyo ibiza byabangirije bifuza ko bajya bishyurwa byihuse
Iyo ibiza byabangirije bifuza ko bajya bishyurwa byihuse

Ubusanzwe itegeko ngenderwaho ni uko mu gihe habaye ibiza umuhinzi ntabone umusaruro, ni uko sosiyete y’ubwishingizi yagiranye nayo amasezerano iba igomba kumwishyura mu gihe kitarenze iminsi 30.

Nyamara bamwe mu bahinzi bavuga ko iki gihe kitubahirizwa ari nabyo bikomeje guca intege bamwe ntibitabire gushinganisha ibihingwa byabo.

Umuyobozi wa Koperative COAMIN y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Rukomo, Dative Uzamukunda, avuga ko iki kibazo cyigeze kubabaho, bituma bamwe mu banyamuryango banga kongera gushinganisha ibihingwa byabo.

Ati “Twigeze guhura n’ikibazo cy’izuba, abagoronome ba sosiyete twafashemo ubwishingizi baraza barabara ariko kugira ngo twishyurwe byatwaye igihe, abamuryango bamwe ntibabyishimira kuko hari abaraye ihinga kubera kutishyurirwa igihe.”

Agira ati “Twifuza ko bajya bubahiriza amasezerano tuba twaragiranye bakishyurira igihe kugira ngo wa muhinzi abone icyo arya, ndetse abone n’uko ategura igihembwe cy’ihinga gitaha.”

Uzamukunda kandi avuga ko mu gihe habayeho gutinda kwishyurwa hajya hagenderwa ku biciro bigezweho, kuko hari igihe ibiciro by’imbuto cyangwa iby’abahinzi biba byariyongereye.

Ati “Ibiciro by’inyongeramusaruro bigenda bihindagurika kimwe n’iby’abahinzi, urumva iyo uhuye n’ibiza mu gihembwe cya mbere cy’ihinga bakakwishyura ugeze mu gihembwe cya kabiri, ibiciro ku mbuto, ifumbire n’abahinzi biba byariyongereye kandi bajya ku kwishyura bakabarira ku biciro byahozeho mbere, ufite ubushobozi bucye akaba yarara ihinga.”

Umukozi wa sosiyete y’ubwishingizi ya Banki ya Kigali ushinzwe ubwishingizi bw’ibihingwa n’ubworozi,Eric Ntaganira, avuga ko kenshi gutinda kwishyura biterwa n’ibyangombwa bisabwa biba bituzuye.

Avuga ko by’umwihariko sosiyete yabo batajya bategereza igihe giteganywa cy’iminsi 30, ahubwo kuri bo ngo iyo ibisabwa byose byuzuye umuhinzi cyangwa umworozi wahuye n’ibiza yishyurwa mu gihe cy’iminsi itanu.

Ati “Mu by’ukuri jye sinemera ko dutinda nkana ahubwo buriya umuntu hari ubwo atanga ibyangombwa bituzuye we akaba azi ngo biruzuye nyamara yenda hari ibiburamo. Twe iyo ibisabwa byose byuzuye ntidutegereza iminsi iteganywa n’itegeko, ahubwo twishyura mu minsi itanu gusa kugira ngo uwahuye n’ibiza abisohokemo neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko iki kibazo bugiye kugikurikirana kugira ngo gikemuke vuba, aha ngo bazahuza impande zisinyana amasezerano bakareba ahari imbogamizi zigakemurwa.

Mu Karere ka Nyagatare habarirwa sosiyete z’ubwishingizi eshanu zifatanya n’abahinzi n’aborozi muri gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka