Uruzinduko Minisitiri Kalibata yagiriye mu karere ka Nyagatare tariki 17/04/2013, rwahereye ahubatswe urugomero rw’amazi yuhira umuceri, nyuma azenguruka igishanga cyose kigizwe na hegitari zigera ku 1500, nyuma yaho aganira n’abahinzi.
Mu ijambo rye, Minisitiri yasabye abahinzi b’umuceri ko bagomba kongera imbaraga mu buhinzi bakabyaza igishanga k’ikirimburi umusaruro uhagije. Yasobanuye ko icyo gishanga bagihinze neza buri mwaka hajya hava umusaruro ungana n’amafaranga miliyari eshatu n’igice.
Ati “Mugomba gushyiramo intege rero mukunguka hakiri kare. Iki gishanga gikoreshejwe neza cyakwishyura amafaranga yagishowemo mu gihe cy’umwaka umwe gusa.”
Minisitiri Kalibata yanasabye abahinzi kudategereza umusaruro w’umuceri gusa, ahubwo bagomba no kungukira mubindi biwukomokaho nk’ibiryo by’amatungo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred yatangaje ko bari gushyira ingufu nyinshi mu gufasha abahinzi kuyoboka igihingwa cy’umuceri.
Uhagarariye koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga k’ikirimburi, Antony Bizimana, yijeje Minisitiri ko bagiye kongera imbaraga bahinga ku buryo bwa kijyambere. Gusa uyu muyobozi yagaragaje zimwe mu mpungenge abahinzi bahura nazo, nk’ikibazo k’inyamaswa zibonera, ndetse n’imashini nke zidahagije.
Umushinga wo gutunganya igishanga k’ikirimburi watwaye akayabo ka miliyoni hafi 13 z’amadorari, ariko ngo umusaruro uzavamo ushobora kugera kuri miliyoni 7 z’amadorari buri mwaka; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|