Nyagatare: Abahinze umuceri mugufi mu ihurizo ryo kubura isoko

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bahinze imbuto ngufi baratabaza nyuma yo kubwirwa ko umushoramari azafata umuremure gusa kuko umugufi wamuhombeye.

Aba bahinzi baranika ariko ngo ntibizeye isoko
Aba bahinzi baranika ariko ngo ntibizeye isoko

Mukeshimana Francine avuga ko bagitangira kubagara aribwo babwiwe ko umuceri wabo udafite isoko.

Yemeza ko batakawurekeye mu murima basaruye bakawuzana mu buhunikiro bwa koperative.

Yibaza uko azahinga mu gihe yagurishije imyaka y’imusozi yakagaburiye abana ngo asarure.

Ati “ Ntiwabona imyaka yeze ngo uyirekere mu murima twarasaruye ariko tugurishije ibyo twahinze I gasozi, ubu turibaza uko tuzongera guhinga no gutunga urubyaro rwacu mugihe isoko ryabura burundu.”

Hakizabera Theogene umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu karere ka Nyagatare UCORIVAM avuga ko amakoperative ane kuri atanu ariyo afite ikibazo cy’isoko.

Yemeza umushoramari wari usanzwe ugura umusaruro wabo yaje kubamenyesha ko yabuze isoko ry’umuceri mugufi bityo azafata umuremure gusa kuko ariwo ukunzwe cyane.

Ariko nanone avuga ko impamvu abahinzi badakunda guhinga umuremure biterwa n’uko udatanga umusaruro nk’umugufi kandi n’igishanga bahingamo kitaberanye n’umuremure.

Agira ati “Mu makoperative atanu, imwe niyo azagurira kuko bahinze umuremure. Gusa impamvu hahingwa umugufi ni ukubera ko uberanye n’ahantu hashyuha byongeye ugatanga umusaruro mwinshi kurusha umuremure.”

Yemeza ko umugufi wera toni hagati ya esheshatu na zirindwi kuri hegitari imwe mugihe umugufi hegitari yeraho toni hagati ya eshatu na eshatu n’igice.

Basabira Laurent nyiri uruganda Nyagatare Rice ari nawe ugura umusaruro w’umuceri uboneka mu karere ka Nyagatare avuga ko atafata umuceri mugufi kuko kugeza uyu munsi akiwufite mu bubiko toni 4200 kubera kubura isoko.

Ahakana ibivugwa ko umuceri muremure utanga umusaruro mucye kuko hari abahinzi yigeze guhemba mu mwaka wa 2017 kandi bejeje mwinshi mwiza ugera kuri toni hagati ya esheshatu na zirindwi kuri hegitari.

Ati “ Uribuka abahinzi 10 nahaye inka mbashimira umusaruro mwinshi kandi mwiza, bariya bari bahinze umuremure kandi baonye mwinshi, ni imyumvire ahubwo niwo wera cyane kursha umugufi.”

Basabira ariko avuga ko mu gufasha abahinzi asanzwe agurira yabashakiye izindi nganda zafata umusaruro wabo ndetse ngo ibiganiro bikaba bimeze neza nta kabuza bazawujyana.

Ubundi uruganda Nyagatare Rice rufata toni ibihumbi hagati ya 6 na 6.5 buri gihembwe cy’ihinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka