Nyabihu: Barakataje mu buhinzi bwa karoti

Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze kubona ubukungu bwihishe mu gihingwa cya karoti, bituma bitabira kugihinga, bakaba bemeza ko umusaruro babona ari mwinshi ku buryo utunze igihugu.

Abaganiriye na Kigali Today ubwo bari mu isantere ya Jenda biteguye gupakiza umusaruro wabo, bavuze ko icyo gihingwa kibabeshejeho aho kibafasha mu kubona indyo yuzuye, bakazohereza no mu bindi bice by’igihugu.

Uburyo abo baturage bapanga umusaruro wabo wa karoti mu mifuka, butangaza benshi banyura muri iyo santere baturutse ahandi.

Ubwo buryo bwihariye bwo gupanga izo karoti aho umufuka ureshya na Metero ebyiri, bikurura benshi mu baguzi aho karoti nyinshi ari izirenga ku mufuka, kuri uwo mufuka upakiye umuhinzi agahabwa amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.

Abenshi mu bahinzi ba karoti muri ako gace, bavuga ko nta kindi gihingwa bashobora gusimbuza karoti ngo babone inyungu nk’iyo bavana muri karoti. Bavuga ko batajya bahura n’ikibazo cy’ubukene kubera icyo gihingwa.

Maniriho Théogène ati “Ndi urubyiruko, nize amashuri atatu gusa yisumbuye ariko abarangiza Kaminuza baza kunsaba. Hari abo ntunze baminuje ndetse bamwe maze kubazana muri ubu buhinzi. Mu myaka itanu maze muri ubu buhinzi maze kugira ikimasa kandi ntangiye no kubaka inzu ndashaka kuzana umugore”.

Kundayezu Michel we yagize ati “Hano mu Murenge wa Jenda n’ahitwa Bazirete ni ho gicumbi cya karoti mu Rwanda hose. Abasirimu bose b’i Kigali n’ahandi, barya izivuye hano. Abenshi mu bakora ubuhinzi bwa karoti ni abarangije Kaminuza. Babanje kwanga kubizamo, ubukene bubafashe baraza turabigisha ubu bamaze kuba benshi. Ubu twateye imbere nyuma yo kwibumbira muri koperative”.

Ubwo buhinzi bwa karoti ntabwo bwateje imbere abahinzi gusa, ahubwo n’abakora akazi ko kuzipakira mu mifuka no mu modoka, bavuga ko ako kazi kabatungiye imiryango nk’uko Ntawuguranayo Didas yabitangarije Kigali Today.

Ati “Twe turazipakira umukoresha wacu w’umuhinzi akaduhemba n’umukoresha wundi uzigemura tukamupakirira akatwishyura ugasanga turahahira ingo zacu. Ku munsi simbura ibihumbi bitatu. Ubu umufuka umwe upakiye neza wa karoti ugura amafaranga ibihumbi 50 twe tuwupakira tugahembwa amafaranga 500 cyangwa 1000. Aha Jenda ni ko kace kazwi ku buhinzi bwa karoti mu gihugu hose. Hari n’abagerageza kutwigana ariko byarabananiye. Ubu dufitiye igihugu akamaro kuko karoti nziza ziboneka ku masoko ni iziva hano”.

Undi ati “Mu gihugu hose barabizi karoti ni aha bazishakira. Nkanjye zirantunze cyane, ndi umunyeshuri kandi ndirihira, iyo mvuye ku ishuri nza gupakira. Gupakira umufuka umwe ni amafaranga magana atanu. Ubu zanteje imbere no mu bworozi mfite intama eshatu n’ihene ebyiri”.

Abo bahinzi ngo baciye ukubiri n’ikibazo cy’igwingira, kuko bamenye ko igihingwa cya karoti gikubiyemo intungamubiri aho bazigurisha nyuma yo guhaza ingo zabo.

N’ubwo abo baturage bishimira iterambere ry’abo bakesha ubuhinzi bwa karoti, bavuga ko bahura n’imbogamizi zinyuranye aho umurama wazo, ifumbire n’imiti bitangiye kuzamurirwa ibiciro.

N'ubwo bishimira umusaruro babona, barasaba ko ibiciro by'umurama wa karoti n'ibiciro by'ifumbire n'imiti bigabanuka
N’ubwo bishimira umusaruro babona, barasaba ko ibiciro by’umurama wa karoti n’ibiciro by’ifumbire n’imiti bigabanuka

Umwe muri bo ati “Umurama watangiye guhenda, ikilo twakiguraga ibihumbi 10 none cyageze ku bihumbi 15, ifumbire yariyongereye, imiti na yo ni uko. Ababishinzwe badufashe bagabanye ibiciro twihingire neza nta mbogamizi”.

Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Nyabihu, yavuze ko kuba ubuhinzi bwa karoti bwiganje mu Karere ka Nyabihu, bituruka ku kuba ari igihingwa kiberanye n’ako gace kazihinga karimo umurenge wa Jenda, Bigogwe na Mukamira.

Avuga ko irindi banga ryo kuba abaturage bitabira guhinga izo karoti, biva ku kuba babona isoko, kuba ari igihingwa cyera vuba ikindi abo bahinzi bakaba bibumbiye no mu makoperative.

Agira ati “Impamvu bitabira kuzihinga ni ukubyitaho bakagira n’ubutaka bwiza bubereye icyo gihingwa kandi bakaba bafite isoko ry’umusaruro wabo aho beza bagahita bazohereza ku isoko i Kigali ku giciro bifuza”.

Akomeza agira ati “Ikindi gishimishije ni uko bariya bahinzi bose bibumbiye hamwe muri koperative y’abahinzi ba karoti, hakiyongeraho kuba tugenda tububakira amakusanyirizo aho mu Murenge wa Mukamira twamaze kububakira ubwogerezo bwa Karoti mu gihe no mu Murenge wa Jenda tugiye kububakira ubundi bwogerezo buzabafasha gukuzanyirizamo umusaruro. Ikindi ni n’igihingwa cyera vuba, ibyo bikabaha imbaraga zo gukora”.

Ku kibazo cy’ibiciro by’umurama, imiti n’ifumbire bihenze, Umuyobozi w’akarere wungirije yavuze ko icyo kibazo batakimenye, abizeza ko bagiye kureba uburyo niba gihari cyakemuka.

Agira ati “Icyo kibazo ntabwo bakitugejejeho, nibwo ncyumvise. Gusa turareba uko cyifashe ariko ntabwo ntekereza ko umurama wa karoti waba imbogamizi ku muhinzi kuko igiciro cyawo kiba kiri hasi, ni na yo mpamvu bahinga bakunguka”.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Nyabihu, Habanabakize Jean Claude, yasabye abahinzi gukomeza guhinga neza karoti, kandi bakazihinga kinyamwuga kugira ngo zikomeze kubona isoko hirya no hino mu gihugu mu mahoteri akomeye ndetse zibe zakoherezwa no hanze y’igihugu.

Uwo muyobozi avuga ko icyo gihingwa ari kimwe mu byifashishwa mu kugabanya igwingira mu bana bato ryari ryarugarije ako gace.

Ati “Icyo tubakangurira ni ukubabwira ko n’ubwo bazijyana ku isoko bibuka ko zikubiyemo intungamubiri zishobora kuba zabafasha zigafasha n’abana babo. Tubakangurira ko bazijyana ku isoko ariko na bo bakaryaho kandi tubona babyumva”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka