Ntibyumvikana ukuntu uwize ubuhinzi ashakira akazi i Kigali - Mme Ingabire

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko atumva urubyiruko rwiga ubuhinzi ariko rugashakira akazi i Kigali rusize ubutaka mu cyaro.

Abayobozi batandukanye bagejeje ibiganiro kuri urwo rubyiruko
Abayobozi batandukanye bagejeje ibiganiro kuri urwo rubyiruko

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, ubwo yari yitabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko rwibumbiye mu muryango ‘Governance for Africa’, ukangurira Abanyafurika kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane wabo ndetse unashishikariza urubyiruko kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Muri ibyo biganiro urubyiruko rwakanguriwe umurimo kuko ari wo urwubahisha ariko kandi ngo ntirukumve ko akazi kaba mu mujyi gusa nk’uko Ingabire yabivuze.

Ati “Hari ikibazo mu rubyiruko, buri muntu ngo ashaka gukora i Kigali, yewe n’uwize ubuhinzi akaba ari ho agashakira kandi nta gahari. Kiretse niba warize guhinga indabo kuko ari zo zihari, na ho niba warize kurwanya isuri ntacyo bizakumarira kuko nta materase y’indinganire ahaba”.

Arongera ati “U Rwanda si Kigali gusa, mu cyaro ni ho hari ubutaka mwakoreraho imishinga itandukanye mukiteza imbere kandi ni ho gakondo yacu twese. Icyo musabwa ni ugucuruza ubumenyi bwanyu kandi muzunguka, mukaba inyangamugayo ni bwo muzagera kuri byinshi”.

Urubyiruko rukangurirwa kwitabira umurimo kandi rukamenya ko akazi kataba mu mijyi gusa
Urubyiruko rukangurirwa kwitabira umurimo kandi rukamenya ko akazi kataba mu mijyi gusa

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro, Diane Mushimiyimana, avuga ko abihutira kujya i Kigali ngo barashakirayo ibisubizo ahubwo bateza ibibazo.

Ati “Hari benshi barangiza za kaminuza bagahita bajya i Kigali kandi nta kazi bahagurutse bagiye gukora. Iyo hashize igihe akazi barakabuze batinya gusubira iwabo mu cyaro ahubwo bagahinduka abajura, bakajya mu biyobyabwenge bibateza ibibazo ubwabo n’igihugu muri rusange”.

Muri ibyo biganiro urubyiruko ngo rwigiramo n’uko rwafatanya na bagenzi babo bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bagafatira hamwe ibyemezo byabateza imbere.

Umuyobozi w’uyo muryango, Cyrus Nkusi, avuga ko ufasha urubyiruko kumenya ibibazo birwugarije ndetse n’inzira zo kubishakira ibisubizo.

Ati “Nk’ubu dufite urubyiruko rwinshi rwugarijwe n’ubushomeri, dufite urutiga n’ibindi bibazo ariko ibyo byose tubiganiriye mu rwego rwa EAC, bigenda bibonerwa ibisubizo. Ni ukuvuga ko hari isoko ry’umurimo ryagutse, tugakangurira urubyiruko rwacu gufunguka rugashaka bizinesi rwahakorera kandi zunguka”.

Akomeza asaba urubyiruko kugira intego, umuntu agakora umushinga azi aho uzamugeza, hanaba ikibazo akamenya aho byapfiriye bityo agakuramo isomo rimwubaka ku buryo ibizakurikiraho bizagenda neza bikamuteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka