Nta mpamvu yo gushakira imbuto y’ibirayi mu tundi turere - Mayor Habitegeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buravuga ko bwatangije gahunda yo gutuburira imbuto y’ibirayi muri ako karere, ku buryo abahinzi babyo bose bazajya babasha kuyibona bitabasabye kujya kuyihaha mu tundi turere.

Habitegeko (wambaye ikoti ry'umukara) avuga ko hari gahunda yo gutuburira imbuto muri Nyaruguru, abahinzi bakajya bayibona bitabavunnye
Habitegeko (wambaye ikoti ry’umukara) avuga ko hari gahunda yo gutuburira imbuto muri Nyaruguru, abahinzi bakajya bayibona bitabavunnye

Muri urwo rwego, Koperative Abishyizehamwe Urwonjya, ikorera mu Murenge wa Nyagisozi, yatangiye gutuburira ibirayi ku buso bwa hegitari enye zizagenda zongerwa, kugira ngo ikibazo cy’imbuto kirangire burundu.

Iyo koperative isanzwe ihinga ibirayi mu gishanga cy’Urwonjya gihuza Imirenge ya Cyahinda na Nyagisozi, ku buso bwa hegitari 108.

Ubu buso batangirijeho ibikorwa byo gutubura imbuto y’ibirayi byo mu bwoko bwa kuruza, bakaba ari ubwo batijwe na Leta y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko muri aka karere hari ikibazo gikomeye cyane cy’imbuto y’ibirayi, ku buryo abaghinzi bamara igihe bayishakisha akenshi ikanabura.

Abishyizehamwe batangiye gutuburira kuri hegitari enye
Abishyizehamwe batangiye gutuburira kuri hegitari enye

Agira ati “Twasanze nta mpamvu yo gushakisha mu tundi turere, ubu twatangiye kuyituburira, abahinzi bakajya babona imburo batavunitse, byaba ngombwa tugasagurira n’utundi turere”.

Uyu muyobozi avuga ko uretse aho iyo koperative yatangirije ibikorwa by’ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi hari n’ahandi, mu rwego rwo kugira ngo imbuto y’ibanze (base) ndetse n’ibanziriza iy’ibanze (pre-base), ibe nyinshi ihabwe abandi batubuzi na bo batubure haboneke nyinshi.

Uyu muyobozi asaba abahinzi guhuriza imbaraga hamwe bakishakamo ibisubizo ku bijyanye n’imbuto y’ibirayi, kuko bishoboka.

Ati “Icyo tubasaba ni ugushyira hamwe imbaraga tukishakamo ubushobozi kuko birashoboka, ntibisaba ‘technology’ ihambaye, kandi dufite abafatanyabikorwa badushyigikiye”.

Asaba abahinzi kandi kwihutira gutera hakiri kare, kuko amakuru yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), yagaragaje ko imvura y’umuhindo itazaba nyinshi ugereranyije n’isanzwe igwa mu gihe nk’iki.

Kwizera Theogene, umuhinzi w’ibirayi akaba n’umuyobozi wa Koperative Abishyizehamwe Urwonjya, na we avuga ko bajyaga bahura n’ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, ku buryo byabasabaga kujya mu Turere twa Nyamagabe na Musanze kuyishakirayo.

Kwizera avuga ko ubu buryo bwo kwishakamo ibisubizo babwitezeho umusaruro, ku buryo bazabasha kubonera abanyamuryango bose imbuto, ndetse bakanasagurira isoko.

Koperative Abishyizehamwe ihinga mu gishanga cy'Urwonjya. Ni hepfo y'ahatangiye gutuburirwa imbuto
Koperative Abishyizehamwe ihinga mu gishanga cy’Urwonjya. Ni hepfo y’ahatangiye gutuburirwa imbuto

Ati “Twashatse kwishakamo ibisubizo. Twatangiye gutuburira kuri hegitari enye, kandi twitezeho nibura toni 50 z’imbuto. Hari n’ubundi buso nka hegitari esheshatu tuzaguriraho”.

Aba bahinzi kandi bavuga ko iyi gahunda bazayikomeza, nyuma yo kubonera abanyamuryango imbuto yo guhinga, bakajya banayicuruza n’abandi bose bayishaka kuko basanze byabamo inyungu kurusha gucuruza ibirayi bisanzwe byo kurya.

Ibi bikorwa byo gutubura imbuto y’ibirayi bikaba biri gukorwa ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abize ubuhinzi mu gihugu cya Israel (HORECO), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka