Ngororero: Gutinda kubona imashini byakereje uruganda ruzatunganya imyumbati

Uruganda rwagenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati rwubatse mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero rwari ruteganyijwe gutangira gukora mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2012-2013, ariko ubu ntiruruzura kubera ikererwa ry’imashini zizakoreshwa muri urwo ruganda.

Impamvu yo gutinda kuboneka kw’izo mashini ni uko mu gihe uruganda rwubakwaga byagaragaye ko imashini zateganyijwe mbere zifite ubushobozi buke ugereranyije n’inyubako z’uruganda bityo akarere kakiyemeza kuzihindura, zigatumizwa bundi bushya; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Ubundi, ngo mu gutangira urwo ruganda byari biteganyijwe ko hazashyirwamo imashini zifite ubushobozi bwo gutunganya toni 2 z’imyumbati ku munsi, ariko ubu izatumijwe zo kuzisimbura zishobora gutunganya toni 10.

Inyubako z'uruganda ruzatunganya imyumbayi zararangiye habura imashini.
Inyubako z’uruganda ruzatunganya imyumbayi zararangiye habura imashini.

Icyakora, nubwo bigaragara ko imirimo yo kubaka urwo ruganda isigaje gusa gushyiramo imashini, usanga nta mirima ihinzwemo imyumbati igaragara hafi y’urwo ruganda, ndetse no mu karere muri rusange imyumbati ni mike.

Ibi bikomeje gutera kwibaza niba uru ruganda ruzabasha kubona imyumbati yo gutunganya igihe ruzaba rwatangiye gukora. Gusa mu mihigo y’akarere, bigaragara ko buri mwaka imyumbati ihingwa k ubuso buri hejuru gato ya hegitari 9000.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga asaga miliyoni 400. Iki gikorwa ni kimwe mu bigiye kumara imyaka igera kuri 3 mu mihigo y’akarere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uruganda ruzabanziriza imyumbati kugira ngo abantu bayihinga se ariko iyi nayo ni strategy ikomeye ariko iriya nyubako nayo si uruganda keretse niba barayifotoye nabi ubundi uruganda rugira aho guhumekera hahagije si inzu yo kubamo

karekezi yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ariko kweri mwagiye mubanza mukagisha inama.
Ubwo se Miliyoni 400 ugakora toni 10 ku munsi , mwumva ari inguzanyo mwazayishyura ryari? AMAFARANGA Y’I RWANDA APFA UBUSA. Reba nawe iyo nzu. Wagirango ni Habitation ya MAYOR. Mujye mubanza mubaze impuguke, kuko simwe bambere bakoze uruganda rw’i MYUMBATI. Nyamara Minisitiri wa MINALOC yari no kubagira inama kuko ari mu bantu bakurikiranye iby’ URUGANDA KINAZE CASSAVA Plant.

IMIRIMO MYIZA.

EXPERT yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka