Ngororero: Bamwe mu bahinzi batangiye kwikanga inzara

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ngororero baravuga ko batangiye kubona ko muminsi iri imbere bazahura n’inzara kuko nta musaruro bagitegereje kubera ibura ry’imvura, bitandukanye n’ibyari byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iteganyagihe, imvura izaramira imyaka yabo ihari.

Ibi barabivuga nyuma yo guhinga ibishyimbo byari byaritabiriwe cyane ariko bikaza kugaragara ko byapfuye kubera kutabona imvura. Abahinzi avuga ko bari baritabiriye gahunda yo guhinga igihingwa kimwe ku butaka bunini n’ubwo nabyo bitaborohera ariko bakaba barumbije.

Uku kuma kw’ibishyimbo n’indi myaka bari barateye bitegura imvura yo mu kwezi kwa Nzeri, bije bikurikira ukurumbya kwabaye ku bahinzi bahinze ibirayi mu bibaya bimwe na bimwe byo muri aka karere.
Ibyo bibaya byari byaravuyemo ibigori nabyo biteze neza, nko mu mirenge ya Ngororero na Muhororo. Icyakora ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi gisaba abturage kutirara kuko imvura ishobora kuzaboneka.

Gusa ikigaragara ni uko niyo yaboneka bamwe bazahinga bundi bushya, nk’uko byagendekeye abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Hindiro mu gihe cy’ihinga giheruka.

Ubushakashatsi buherutswe gushyirwa ahagaragara n’ikigo cyitwa Global Footprint Network muri Leta zunzubumwe za Amerika, bugaragaza ko kuba abahinzi bo muri Afurika bahinga bacungana gusa n’imvura ari impamvu ikomeye y’igabanuka ry’umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka