Ngororero: Abasoromyi b’icyayi barifuza kugenerwa icyo banywa

Abasoromyi b’icyayi mu mirenge itandatu igihinga mu Karere ka Ngororero, baravuga ko batajya bakinywaho kandi ari bo bagisoroma, kuko kigezwa ku ruganda, kigatunganywa, kigasohoka kijya ku isoko ryo mu mahanga.

Abasoromyi b'icyayi barifuza kugenerwa icyo banywa
Abasoromyi b’icyayi barifuza kugenerwa icyo banywa

Umwe mu basoromyi avuga ko atajya anywa icyayi gitunganyirizwa ku ruganda rwa Rubaya, kuko atabona amafaranga yo kukigura, kandi uruganda rukaba rutakibaha ngo bumve uko kimeze.

Agira ati “Ntabwo tunywa icyayi hano sindakibonaho, iyo nabonye udufaranga nanjye njya kugura kimwe gifunze mu dushashi twa 100frw cyangwa icya 50frw gutyo”.

Aba basoromyi bifuza ko bajya bahabwa icyayi cyo kunywa, kuko bagira uruhare mu gutunganya umusaruro wacyo, dore ko ubu abahinzi bo bagenerwa icyayi banywa.

Ubusanzwe abahinzi b’icyayi ngo bahabwa icyo kunywa, aho buri wese ahabwa ikilo kimwe buri kwezi, kandi akishyura make kuko atanga 300Frw gusa mu gihe ikilo kimwe cy’icyayi cyumye ubusanzwe kigura ibihumbi bitatu (3000Frw).

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya, umwe muri itandatu ihinga icyayi, Ndayisenga Simon, avuga ko n’igihabwa abahinzi ari gikeya ugereranyije n’uko bangana, dore ko abahinzi basaga 1700 bahabwa gusa ibiro 70 by’icyayi cyo kunywa ku buryo kitakibakwiriye.

Agira ati “Abahinzi baragenda biyongera, icyakora batangiye no kumenyera kunywa icyayi kuko n’ibyo 70kg bahabwaga hari igihe ukwezi kwashiraga batarabimara, ariko ubu babaye benshi ntabwo cyabakwira”.

Abasoroma icyayi ngo baheruka bandikirwa umubyizi wabo ntibamenya uko kiryoha
Abasoroma icyayi ngo baheruka bandikirwa umubyizi wabo ntibamenya uko kiryoha

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrique, avuga ko abahinzi baramutse badahabwa icyayi kandi ari bo bagihinga byaba bibabaje, akaba agiye kubegera ngo basuzume ahari ikibazo.

Abasoromyi barasaba kuzamurirwa umushahara

Abasoroma icyayi kandi bavuga ko amafaranga bahembwa atakijyanye n’ibiciro ku isoko, kuko ku munsi bigoye kuba umuntu yakorera amafaranga aguze ikilo kimwe cy’ibishyimbo, dore ko umusoromyi ahembwa amafaranga 1.200frw ku munsi.

Bizimana umaze igihe muri ako kazi, asaba ko bakongezwa amafaranga kuko ayo bahembwa ntacyo akibamariye, ugereranyije n’abandi bakora akazi ka bubyizi, kandi ibiciro ku isoko ry’ibiribwa byarazamutse.

Agira ati “Amafaranga nkorera ntiyagura n’ikilo kimwe cy’ibishyimbo, none se wowe urumva atari ikibazo, iyo tubibwiye ubuyobozi bwa kampani dukorera, badusubiza ko twakwigendera kuko abakeneye akazi ari benshi”.

Ku mafaranga make ahembwa abasoromyi, Uwihoreye avuga ko hagiye kwigwa uko bahabwa ayisumbuyeho, kandi hari kwigwa uko amafaranga basoromera ku munsi yahinduka, ugereranyije n’ahandi hakorera ba nyakabyizi.

Agira ati “Umuyedi w’umufundi arahembwa 2500Frw ku munsi mu gihe umusoromyi we ahabwa 1200Frw ku munsi, turimo kwiga uko uwo mubyizi wazamuka ukegera amafaranga nk’ay’umuyedi w’umufundi”.

Uruganda rw'icyayi rwa Rubaya
Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugaragaza ko umusaruro w’icyayi mu mirenge igihinga, wikubye hafi inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize, nyuma yo kongera ubuso buhingwaho icyayi, ubu umusaruro ukaba ugeze hafi toni ibihumbi 3000 ku mwaka, bitunganyirizwa mu ruganda rwa Rubaya.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative ihinga icyayi kigemurwa ku ruganda rwa Rubaya, (KOTRAGAGI), bavuga ko nabo bagerageje kongera umusaruro ku buryo mu bahinzi basaga 1700, hari ababarirwa muri 20 binjiza amafaranga saga miliyoni imwe kugeza kuri eshatu buri kwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka