Musanze: Ikibazo cy’ibura ry’ibirayi cyafatiwe ingamba zikomeye

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo rikorera mu karere ka Musanze, ryiteguye kubonera umuti ikibazo cy’imbuto y’ibirayi, kuko kizifashisha ikoranabuhanga ryacyo mu gutubura imbuto.

Ibi ibyavuzwe na Dr Mugunga Muhinda Elie, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri ISAE Busogo, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/10/2012, ko bazashaka imbuto z’ibirayi zitagira indwara, bakazitubura bakanigisha n’abanzi kwikorera uyu murimo.

Iki cyemezo cyo gushakira imbuto abahinzi b’ibirayi gifashwe, nyuma y’uko bigaragaye ko imbuto y’ibirayi igenda ibura, bitewe n’uko ihari ifatwa n’indwara biturutse ku kibazo cy’uko abahinzi batarumva ko bagomba gusubiza ibirayi mu murima nyuma y’ibihembwe bigera ku bitatu.

Ibi rero bituma ibirayi bihinzwe bifatwa n’indwara umusaruro ukaba mukeya, byaje kuba intandaro y’igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi n’ibiciro byabo birazamuka cyane ku masoko, bigera ku giciro kitigeze kibaho ikindi gihe mu gihugu.

Si iri koranabuhanga gusa ISAE Busogo ifite mu ntego, kuko inateganya gushyiraho ikigo gitunganya amata, bakanakora ubushakashatsi ku gutubura umusaruro w’amafi, nka kimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka