Musanze: Abahinzi bishimiye ifumbire ikorwa n’iminyorogoto

Ifumbire ikorwa hifashishijwe iminyorogoto y’umushinga Golden Insects Ltd wa Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, ikomeje gushimwa n’abaturage aho bagaragaza byinshi itandukaniyeho n’iyo basanzwe bakoresha y’imborera, ariko bakagira ikibazo cyo kuyigura ari benshi kuko ihenze.

Abahinzi bishimiye iyo fumbire
Abahinzi bishimiye iyo fumbire

Ubwo bayimurikirwaga mu mpera z’icyumweru gishize mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kinigi, abenshi bavugaga ko bayikundira ko yongera umusaruro dore hari abayikoresheje mu igeragezwa ryayo, bakabona umusaruro mwinshi kurusha uwo babona iyo bakoresheje ifumbire isanzwe y’imborera n’imvaruganda.

Ikindi bayikundiye, ngo ntitera umwanda mu kuyikoresha kandi igakoreshwa ahantu hanini mu gihe iyo basanganwe ikoreshwa ahantu hato ndetse bavuga ko no kuyikoresha ubwayo bidateza umwanda.

Bonera Emmanuel ubwo yari mu murima ahingisha iyo fumbire, yagize ati “Iyi fumbire twasanze ari nziza kuko iroroshye kandi mu buhinzi ifumbire yoroshye tubona ari yo yeza ibirayi, ikindi ifite isuku kuko irumutse kandi ntifatanye ntinanuka ni nziza rwose, ubundi twakoreshaga imborera umuntu agataha anuka umuntu akaba atakwegera, iyi kandi irakora ahantu hanini”.

Mukeshimana Olive ati “Ifumbire dusanzwe dukoresha yari ibintu by’ibinombe n’amase bifatanye ikatugora kuyihingisha ndetse igatera n’umwanda, icyo kinombe iyo kigiye ku kirayi kikibuza kumera vuba, ariko iyi fumbire ni nziza pe inyuze mu ruganda, ihabanye n’iyo dusanzwe dukoresha kandi ntabwo ifatanye imeze nk’itaka”.

Arongera ati “Nkanjye wayikoresheje aho twezaga imifuka 12 kuri iyi fumbire heze imifuka 16, urumva rero ko ari nziza cyane kurenza iy’imborera n’imvaruganda”.

Dukundimana Innocent ati “Iyi fumbire twakoresheje uyu munsi ni nziza cyane kuko nanjye ubushize narayikoresheje bayigerageza, hari aho twahinze dukoresha ifumbire mvaruganda n’imborera aho twezaga imifuka 35 twahejeje imifuka 52, iyi ni nziza cyane iri no gukoreshwa ahantu hanini ugereranyije n’imborera”.

N’ubwo abaturage bashima iyo fumbire, bavuga ko bafite ikibazo cyo kuyibona kuko ikiri ku giciro kirekire aho abo mu Kinigi ibageraho ihagaze amafaranga 320, ku ruganda ikaba igura 300, ibyo bemeza ko igiciro cyayo kiri hejuru.

Mukeshimana Olive ati “Nta mahirwe yo kuyibona, irahenze ibona abantu bake basanzwe bahinga ibirayi nka ba Agronome, turasaba ubuvugizi Leta idutere inkunga kuri nkunganire”.

Bonera ati “Leta idufashe tuyibone kuko ubu irahenze cyane, byagorana ko igera ku baturage bose izakoreshwa na ba baherwe bahinga ku ma hegitari”.

Ikilo kimwe kigura amafaranga 300 y'u Rwanda. Abaturage bavuga ko n'ubwo iyo fumbire ihenze biteguye kuyikoresha
Ikilo kimwe kigura amafaranga 300 y’u Rwanda. Abaturage bavuga ko n’ubwo iyo fumbire ihenze biteguye kuyikoresha

Kigali Today kandi yaganiriye n’umuhinzi w’ibirayi waguze toni ebyiri z’ifumbire agiye guhingisha kuri hegitari imwe aho yayitanzeho amafaranga ibihumbi 640, avuga ko ari ubwa mbere agiye gukoresha iyo fumbire, aho yemeza ko yaguze toni imwe mu rwego rwo kongera umusaruro no guteza imbere urubyiruko rw’u Rwanda.

Ati “Ni ifumbire nziza itonona ibidukikije murayibona nta munuko ifite kandi ntabwo ijumbura ubutaka, ni no guteza imbere urubyiruko rwacu rukomeje guhanga imirimo, nayiguze nirinda kugura izo mu nganda nyikundira ko ikorerwa mu gihugu cyacu, kuyigura ni no kwiga ubutaha nanjye nzayikorera”.

Uwo rwiyemezamirimo yavuze ko kuba iyo fumbire ihenze ari uko itaraba nyinshi ndetse n’abayikora ngo biyongere, yizeza abahinzi bato ko uko iminsi ishira igiciro cyayo kizagabanuka ikagera kuri benshi.

Imbabazi Dominique Xavio ufite umushinga witwa Golden Insects Ltd, worora iminyorogoto ikora iyo fumbire, yavuze ko ayigaburira ibishingwe bibora yamara kubirya ibyo yitumye bikaba iyo fumbire.

Avuga ko iyo fumbire imaze imyaka ine iri mu igeragezwa, mu turere twose tw’igihugu aho ngo yagaragaje ko yongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza.

Uwo musore avuga ko iyo fumbire ifasha umuhinzi kongera umusaruro, aho ifumbire isanzwe y’imborera iri kumwe n’imvaruganda, kuri hegitari hakoreshwa toni 20, mu gihe kuri iyo fumbire nshya ikorwa hifashishijwe iminyorogoto hakoreshwa ifumbire iri hagati y’ibiro 500 na toni imwe kuri hegitari.

Ati “Ni ifumbire ifasha umuhinzi kugira umusaruro mwiza, kandi ikenerwa kuri hegitari ni nke, ubundi usanga Minagri isaba abahinzi gukoresha toni 20 z’ifumbire y’imborera kuri hegitari, ariko kuri iyi fumbire usanga kuri hegirari hakoreshwa hagati y’ibiro 500 na toni, urumva ko biba bigabanutse ku kigero cy’inshuro zisaga 20”.

Avuga ko ageze ku bushobozi bwo gukora toni eshanu ku kwezi, aho yemeza ko ari nke cyane kugira ngo igere ku bahinzi bose, aho yizeye kwagura umushinga akaba yava kuri toni eshanu ku kwezi akagera kuri toni 20. Asaba Leta gufasha abaturage ikazana nkunganire bikava ku mafaranga 300 umuhinzi atanga ku kilo ikagera ku giciro cyo hasi.

Iyi fumbire ibyarwa n'iminyorogoto
Iyi fumbire ibyarwa n’iminyorogoto

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burashimira uwo musore wakoze uwo mushinga, witezweho kongera umusaruro by’umwihariko w’ibirayi muri ako gace, nk’uko bivugwa na Kamanzi Axelle Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ariko asaba abakora amafumbire kubikora kinyamwuga birinda ko yakwangiza ubutaka akaba yakwangiza n’ibidukikije.

Ati “Mu iterambere turimo, turakomeza guteza imbere abakora ubushakashatsi cyangwa se abagenda bavugurura uburyo bwo gukora ayo mafumbire atandukanye, tukareba ko yujuje ubuziranenge, kuko n’ubwo tugamije kongera umusaruro tuba tubungabunga n’ubwo butaka kugira ngo tuteza mu mwaka umwe ubutaka bukajumbuka”.

Arongera ati “Abatekereza gukora amafumbire atandukanye, twabasaba kubikora kinyamwuga bakegera ababihugukiwe bakabafasha, ariko kandi umuntu akishakamo ibizubizo kuko mu ndangagaciro ziranga Abanyarwanda ni ukubyaza umusaruro amahirwe y’ibihari, no gushaka icyatugeza ku iterambere ariko dusigasira n’ibidukikije”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka