Mukunguri: Abahinzi b’umuceri bahombye 70% by’umusaruro kubera ibiza

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Mukunguri gihuriweho n’Uturere twa Kamonyi na Ruhango, bavuga ko bahombye 70% by’umusaruro bari biteze kuko biteguraga gusarura.

Igice kinini cy'igishanga cyarengewe n'umucanga kubera ibiza (Ifoto:Internet)
Igice kinini cy’igishanga cyarengewe n’umucanga kubera ibiza (Ifoto:Internet)

Abo bahinzi bibumbiye muri koperative COPRORIZ ihinga umuceri kuva kera, bemeza ko imvura yaguye mu mpera za Mata uyu mwaka yabahombeje, kuko hari igice kinini cy’icyo gishanga cyarengewe n’umucanga, umuceri wose uburiramo ku buryo no kongera kuhahinga bigoye.

Umuyobozi w’iyo koperative, Ignace Mugenzi, avuga ko imvura yabahombeje yaguye mu buryo budasanzwe mu gice cya ruguru, bituma igishanga kirengerwa.

Agira ati “Imvura yaguye mu nce za Ruhango na Muhanga ariko ari simusiga, ni uko amazi amanuka ari menshi arengera igishanga ku buryo twahombye 70% by’umusaruro. Hari igice haje umuvumba w’amazi uhura umuceri kuko wari weze hasigara imishishi”.

Ati “Hari ikindi gice amazi yazanye n’umucanga mwishi urakirengera ntihagira igisigara, aho rero haranatugoye cyane kuko no kongera kuhahinga bitoroshye kuko bisaba kubanza gutiyura wa mucanga wose. Aharengewe muri ubwo buryo hangana na 52% by’ubuso bwose twari twahinze, ni igihombo gikomeye”.

Mugenzi avuga ko bari bahinze umuceri ku buso bwa hegitari 387 kuko izindi hegitari 132 z’icyo gishanga zari zararengewe mbere kubera ibiza, zikaba zitaratunganywa kugira ngo zongere guhingwa, na cyo ngo kikaba ari ikibazo kiri mu bitubya umusaruro kuko ari ubutaka budakoreshwa.

Icyakora avuga ko bari barafashe ubwishingizi bw’ahari hahinze hose, bakaba bizera ko bazishyurwa nubwo ubwishyu butaba bungana n’ibyangiritse kuko mu masezerano bagirana n’ikigo cy’ubwishingizi haba harimo ko iyo habaye ibiza cyishyura igishoro gusa.

Ku kibazo cy’imyuzure iza ikangiza umuceri wo mu gishanga cya Mukunguri, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko burimo gutegura uko cyakemuka burundu, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ako Karere, Kayitesi Alice.

Ati “Ku bijyanye no kurinda imyuzure icyo gishanga twatangiye guca amaterasi ku misozi igikikije ndetse tunatera ibiti. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzanatunganya inkengero zacyo, hanyuma ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi, turimo kureba uko hakubakwa damu izafata amazi, bityo igishanga nticyongere kurengerwa ahubwo akazifashishwa mu kuhira”.

Icyo gishanga kandi gifite ikibazo kimaze iminsi cy’urutindo rwo ku muhanda ukinyuramo uhuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, rukaba rumaze igihe rwaracitse ku buryo nta modoka yambuka.

Icyo kibazo ngo kikaba kibangamiye abo bahinzi kuko abo ku gice cya Ruhango bibagora kugeza umusaruro wabo ku ruganda rwubatse ku gice cya Kamonyi, kuko imodoka izanye umuceri igera kuri rwa rutindo bakayipakurura bajyana mu yindi iri hakurya iwujyana ku ruganda, ngo bigatuma bahomba kuko hiyongeraho amafaranga atari ateganyijwe.

Ibyo bibazo kandi ngo bizagira ingaruka zikomeye ku ruganda rutunganya umuceri wera muri icyo gishanga, kuko bateganyaga kuzabona toni ziri hagati ya 1,500 na 2,000 none ngo ubaye mwinshi ntuzarenga toni 700.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka