Mukingo: Barasaba gufashwa kubona imbuto z’insina

Abaturage batuye mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara, barasaba gufashwa kubona imbuto z’insina za kijyambere kuko kuri bo basanga igiciro cy’insina kiri hejuru bikabagora kuzibona.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko biri hafi gukemuka kuko habonetse umufatanya bikorwa wo kubatuburira imbuto bityo n’igiciro kikazagabanuka.

Muri gahunda yo kuvugurura urutoki yashyizweho n’akarere ka Gisagara abaturage basabwa kwitabira guhinga insina za kijyambere zitanga umusaruro ugaragara kugirango babashe kwiteza imbere.

Abaturage nabo bavuga ko iki gitekerezo ari cyo kandi koko bamaze kubona akamaro ko guhinga kijyambere gusa ariko bakagira imbogamizi y’uko imbuto z’insina za kijyambere zirenze ubushobozi bwabo kuko umwana w’insina ugura amafaranga 700.

Pascal Muvunyi ni umwe mu baturage b’uyu murenge aragira ati “Rwose turishimira ko abayobozi bacu badushishikariza guhinga kijyambere ndetse natwe twamaze kubona akamaro kabyo ariko nanone turacyafite ikibazo kuko si buri mintu wakwigondera iriya insina y’amafaranga 700 rwose, nibadufashe kubona imbuto ubundi bizoroha”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mukindo, Bigirimana Augustin, atangaza ko bamaze kubona umufatanyabikorwa witwa ZOE uri gutubura imbuto z’insina zikazagezwa ku baturage.

Abanyagisagara barashishikarizwa guhinga urutoki rwa kijyambere.
Abanyagisagara barashishikarizwa guhinga urutoki rwa kijyambere.

Uretse uyu mufatanyabikorwa hari n’abatuarge ku giti cyabo biyemeje gutubura insina zitanga umusaruro ushimishije, ngo ariko ibi byose bizashingira ku guhinduka kw’imyumvire y’abaturage mu kuvugurura urutoki.

Umurenge wa Mukindo ufite gahunda yo guhinga urutoki rushya kuri hegitari 14, hakazanavugururwa urusanzwe; nk’uko umunyamabanga nshingwa bikorwa akomeza abisobanura.

Igihingwa cy’urutoki ni kimwe mu bisanzwe bihingwa cyane mu karere ka Gisagara, mu mwaka wa 2012 aka karere kashyize urutoki mu bihingwa by’ibanze bigomba kwibandwaho nk’igihingwa cyatoranyijwe.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndavuga ku bigomba gukorwa kugira ngo ubishaka abone imbuto z’insina nziza.Uriyemeza kuzigura, wihe igihe uzazigure mu kwezi kwa 10 zivuye kuri uriya uzitubura cyangwa ku uzibyaruye.Ariko hagati aho mube mwaravuganye. Kuva none gemeka wowe ibyo ushoboye,ndavuga karoti zigemurwa,amashu aremera, ibinyomoro pruniers du Japon tugendane. Bizagera mu kwezi kwa 10 warabonye inguzanyo muri Sacco y’iwawe cyangwa ahandi muri banki utekereza, nzagufasha wowe na banki yawe. Ngombwa ni ukugira vision ari yo icyo uzageraho uhinga insina za FHIA, ukagira intego n’ibikorwa bizakugeza ku ntego werekeza kuri vision wihaye. Ibindi bisobanuro mpamagara kuri 0788575089.

yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka