Muhanga: Imihindagurikire y’ikirere yatumye batagera ku musaruro bifuza

Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU na IABM zihinga igigori zikanatubura imbuto zabyo, baratangaza ko imihindagurikire y’ikirere yatumye batagera ku musaruro bifuza, kuko izuba ryavuye mu gihembwe cy’ihinga 2023A, ryatumue ibangurira ry’ibigori ritagenda neza.

Kubera ko izuba ryabaye ryinshi byatumye ibangurira rigenda nabi ibigori bimwe ntibyinjiza impeke zihagije
Kubera ko izuba ryabaye ryinshi byatumye ibangurira rigenda nabi ibigori bimwe ntibyinjiza impeke zihagije

Bavuga ko ibigori bitatanze umusaruro cyane ari ibigabo, kuko izuba ryabyangije kurusha ibisanzwe bihingirwa kuribwa, ku buryo nko muri Koperative COPARWAMU bateganya gusarura nibura ibitarenga kg 400 kuri ha, mu gihe ubundi bateganyaga kuzasarura hejuru ya kg 500 kuri ha.

Nizeyimana Vedaste ushinzwe ubuhinzi muri Koperative y’abahinzi b’ibigori mu gishanga cya Rwansamira (COPARWAMU), avuga ko bahinze ibigori byo gutubura kandi ngo n’ubusanzwe bigira imbaraga nke mu kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Avuga ko kuba imvura yaraguye ikererewe, ibigori byabo igice kimwe byabusanyije mu ibangurira, bituma bimwe bitinjiza impeke ari nayo mpamvu mu bwanikiro bwabo usanga hari ibigori bisharitse ariko bifite impeke nkeya.

Agira ati “Ni imihindagurikire y’ikirere yatumye ibangurira ritagenda neza, twahombye ku buso bwa hegitari eshatu kuri 15 twari twatuburiyeho, nibura tuzabona miliyoni hagati y’ebyiri n’eshatu kuko twateye imbuto zimwe abegereye amazi babonye umusaruro nta kibazo cy’imbuto cyabaye, twari twatubuye imbuto izabyara RHM 16-11, nta kibazo umuhinzi azagira kuko azishyurwa amafaranga ye”.

Nizeyimana avuga ko ubusanzwe kuri hegitari imwe batuburiraho bashobora gusarura kg 400 kuri hegitari kubera imihindagurikire y’ibihe, icyakora ngo n’ubundi ntibari kurenza kg 500 kuri hegitari kuko ibigori bituburwa byera bike, naho ku bigori bisanzwe ibyarumbye bari bageze kuri toni eshanu kuri hegitari.

Avuga ko nta kibazo cy’imiterere y’imbuto cyabayeho nk’uko hari ababikekaga, bikanemezwa kandi n’umuyobozi wa Koperative IABM, Jean d’Amour Ntamabyariro uvuga ko bo igihombo bagitewe n’imvura yatwaye umusaruro wabo, ndetse n’izuba ryinshi ryatumye batagera ku musaruro bari biteze.

Ntamabyariro avuga ko ku buso batuburiraho hangiritse hegitari enye ku mbuto batubura (pres-base), kandi zamaze gukorerwa igereranyamusaruro ngo bishyurwe na kompanyi y’ubwishingizi bakorana, mu gihe hegitari zindi zisaga 80 bahingaho ibigori byo kuribwa, hegitari zibarirwa muri 14 nazo zatwawe n’amazi y’ibiza by’imvura nazo zikaba zizishyurwa, kimwe n’aho umusaruro wari witezwe ntugerweho ibisigaye bizishyurwa.

Agira ati “Nta kibazo cy’imbuto twigeze tugira, ikibazo cyabaye ibiza byadutwaye umusaruro, ku mbuto twakuragaho toni kugeza kuri eshatu kuri hegitari, mu igereranyamusaruro tugafatira kuri ebyiri n’igice, urumva ko ku mbuto dutubura twahombye izigera muri toni 18, ariko nta kibazo cy’imbuto twari twagira”.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubuhinzi avuga ko mu gihembwe cya 2023 A, amakoperative umunani yari mu bwishingizi bw’umuceri n’ibigori, ku buryo mu gihe cy’ibiza nta muhinzi wahombye kuko asubizwa ayo yashoye muri ubwo buhinzi.

Ibigori byo kuribwa byo nta kibazo kinini byagize
Ibigori byo kuribwa byo nta kibazo kinini byagize

Avuga ko iyo umuhinzi yarumbije ikigo cy’ubwishingizi bafitanye amasezerano kimwishyura ibyo yahombye, kingana na 85% cyabyo kuko biba bikekwa ko 15% itari kuboneka, naho igihe umusaruro wose wagenda burundu bishyirwa uwo musaruro wose wangiritse.

Avuga ko ubundi iyo umuhinzi amaze gukora igereranyamusaruro na kompanyi bagiranye amasezerano, batagomba kurenza nibura iminsi 15 batishyuwe, kugira ngo birengere umuhinzi, ari naho inzego z’ubuyobozi zikurikirana.

Ahamya ko ubu amakoperative agera kuri 50 yamaze guhabwa imashini zuhira ku buryo bazabasha guhangana n’izuba rituma barumbya, kandi ko zishobora kuhira hegitari 150 ku munsi, bityo ko zihagije ngo abahinzi buhire kandi batize n’abandi baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka