Mu Rwanda hagiye guterwa ingemwe z’ikawa hafi Miliyoni eshatu
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kiratangaza ko hirya no hino mu Rwanda harimo guterwa ingemwe z’ikawa, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hakazaterwa izigera kuri Miliyoni eshatu.
Ni ingemwe zitangwa binyuze mu mushinga (PSAC) ushyirwa mu bikorwa na NAEB, zikaba zarateguwe kandi zihabwa abahinzi ku buntu binyuze muri uwo mushinga, ukorera mu turere 14, ariko ibikorwa byo guteza imbere igihingwa cy’ikawa ukabikorera mu turere dutandatu turimo, Ruhango, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke na Karongi.
Igikorwa cyo gutera izo ngemwe kirimo kugendana no gusimbuza ibiti bishaje birimo ibyari bimaze igihe cy’imyaka irenga 30, kikaba cyaratangirijwe ku mugaragaro mu Ntara y’Amajyepfo ku wa Gatatu w’iki cyumweru (Tariki 19 Ugushyingo) mu Karere ka Nyamagabe na tariki 20 mu ka Ruhango, ahateganyijwe guterwa ingemwe zirenga ibihumbi 800, zizaterwa kuri hegitari zirenga 300 muri utwo Turere twombi.
Muri rusange muri uyu mwaka mu Rwanda hazaterwa ingemwe z’ikawa 2,902,145, kuri hegitari 1,043, hanasazurwe, bakata ikawa ishaje (irengeje imyaka 7 isarurwa) kugira ngo ishibuke ibiti bishya kuri hegitari 443.
Umwaka ushize hari hatewe ingemwe z’ikawa Miliyoni 1.3, bikaba biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2029, hatewe ingemwe z’ikawa Miliyoni 9, kuri hegitari 3050, hanasazuwe ibiti bishaje kuri hegitari 1,082.
Umuyobozi w’ishami rya Kawa n’Icyayi muri NAEB, Alex Nkurunziza, avuga ko mu 2029, u Rwanda ruteganya kuba rwinjiza amadovise arenga Miliyoni 192 z’Amadolari.
Ati “Mu 2029, turateganya kuzaba tugeze kuri toni zirenga ibihumbi 32, zishobora kuzaba zinjiza Miliyoni zirenga 192 z’Amadolari. Turacyafite byinshi byo gukora, bimwe mu bikorwa bizadushoboza kwinjiza ayo mafaranga, ni izi kawa nshya turimo gutera, zizaba zigeze igihe cyo kwera.”
Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2024/25), mu Rwanda hasaruwe toni 21,295 zivuye kuri toni 16.979, bingana n’ubwiyongere bwa 25%.
Mu mwaka ushize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa igera kuri toni 20,509 ivuye kuri toni 16,479, bingana n’ubwiyongere bwa 24%.
Muri uwo mwaka, ikawa kandi yinjirije u Rwanda amadovize 116,181,240 y’Amadolari avuye kuri 78.712,092 mu mwaka wabanje, bingana n’ubwiyongere bwa 48%.
Umuyobozi w’umushinga PSAC muri NAEB, Eric Kabayiza, avuga ko ibiti bishaje birengeje imyaka 30, ibyinshi biba bitacyitabwaho.
Ati “Bivugwa ko gitanga (igiti gishaje) ikilo 1 ku giti, uyu munsi ingemwe turimo gutanga iyo zitaweho zishobora no kugeza ku bilo 10, ariko tukavuga ngo umuhinzi utazitayeho neza, nibura abone ibiro 5 aho kugira ngo abone ikilo 1. Iyo tugereranyije mu gihugu tuvuga ko umusaruro w’ikawa turi hagati y’ibilo 3.8 na 4, tukavuga ngo izi ngemwe nshya zizamuke zirenge ibyo bilo zigere kuri 5, ariko umuhinzi nazitaho ubundi afite ubushobozi bwo kubona ibiro 10 no kuzamura.”
Abahinzi ba Kawa by’umwihariko abarimo guhabwa ingemwe nshya zo gusimbuza ibiti baranduye, bavuga ko biteze kuzabona umusaruro mwiza igihe bazaba batangiye kuyisaruro, cyane ko ubuhinzi bwa Kawa aribwo biyeguriye.
Etienne Nsabimana umaze imyaka irenga 40 akora ubwo buhinzi, avuga ko nta bundi ashobora gukora.
Ati “Jye nta kindi gihingwa nshobora guhinga kitari Kawa, kuko ni zo zigezweho kandi ni nazo zitanga umusaruro, kuko na mbere hose umuntu yubakaga ibati ari uko yagurishije ikawa, yakoreshaga ubukwe mu mpeshyi ari uko yagurishije ikawa. Urumva ko zifite agaciro kanini kurusha indi myaka isanzwe.”
Mugenzi we ati “Nta n’ikindi kintu wambwira utambwiye ikawa, kuko nk’ubu izo turimo dusarura ubu, baratanga amafaranga 1000 ku gitumbwe, ubuzima burarushaho kugenda bumera neza, kubera ko zidukura ahantu habi tugashobora kwiyubakira ahantu heza ho kuba, ugashobora kurihira umwana wawe amashuri akarangiza, udashoboye kwiga ukamurihira umwuga.”
Ikawa y’u Rwanda yanditse amateka, ikilo kimwe kigurwa ibihumbi 120Frw
U Rwanda ruheruka kongera gushyiraho agahigo muri cyamunara mpuzamahanga iheruka kuba ku nshuro ya kabiri mu buryo bw’ikoranabuhanga, tariki 08 Ukwakira 2025, ubwo ikawa yarwo ikilo cyagurwaga ibihumbi 129Frw, aho muri rusange mu masaha atatu gusa, hagurishijwe toni 11,2, ku mafaranga arenga Miliyoni 442.
Ni nyuma y’akandi gahigo rwari rwashyizeho muri iyo cyamunara mu 2024, nabwo ikilo cy’ikawa y’u Rwanda kikagurwa ibihumbi 100Frw.
Ikawa 20 zagurishijwe muri cyamunara zatoranyijwe mu zindi 50, zatsinze ku rwego rw’igihugu nyuma yo kugira amanota 86,55%, mu gihe izo 20 zagize amanota ari hejuru ya 87,49%.
Ikawa y’Ikigo cya K-Organics Ltd gikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo ni yo yaciye agahigo ko kugurishwa amafaranga menshi, aho yaguzwe 88,18 z’amadolari ku kilo (arenga ibihumbi 129Frw/Kg).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|