Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’Ubuhinzi

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yageze i Dakar muri Senegal, aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ku mugabane wa Afurika, yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yageze muri Senegal
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yageze muri Senegal

Minisitiri w’Intebe akigera i Dakar, yakiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karabaranga Jean Pierre.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 22023, iteranye mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza ku biribwa, ikaba kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine.

Iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere, izayoborwa na Perezida wa Senegal akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kugeza ubu.

Muri iyi nama y’iminsi itatu, abafatanyabikorwa b’ibanze, barimo abakuru b’ibihugu, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abikorera ku giti cyabo bazahurira hamwe mu gukusanya inkunga izafasha mu gushakira Afurika ubushobozi hagamijwe guteza imbere ibiribwa n’ubuhinzi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu ku Isi hose, abantu miliyoni 828 bafite ikibazo cy’inzara, Afurika ikaba ifite miliyoni 249 bangana na 1/3 cy’abugarijwe n’inzara ku Isi.

Intego nyamukuru y’iyi nama ni ubuvugizi butanga umusaruro ufatika, gukangurira abayobozi mu nzego nkuru z’ibihugu kugira ubushake bwa politiki mu gushyigikira ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere, mu bikorwa bishora imari mu bijyanye n’umusaruro, amasoko n’ubucuruzi mu kuzamura umusaruro w’ibiribwa muri Afurika.

Hazaganirwamo kandi uburyo ibihugu byateza imbere ibikorwa remezo n’ibikoresho bikenewe hamwe n’inganda zidasanzwe zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, zikawongerera agaciro kugira ngo uyu mugabane wa Afurika uhangane n’ikibazo gikomeje kwiyongera ku kwihaza mu biribwa.

Biteganyijwe ko abantu bagera ku 1,500 bazahurira muri iyi nama, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi, ubukungu n’imari, n’inzego zijyanye nabyo, abayobozi ba Banki Nkuru, ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego z’abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abashakashatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka