Minisitiri w’intebe arizera ko hari byinshi za kaminuza zakongera ku buhinzi bwo mu Rwanda

Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yashimiye ihuriro rya za kaminuza mu karere u Rwanda ruherereyemo rizwi ku izina rya RUFORUM, kubwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20/09/2013, ubwo yafunguraga ku mugaragaro iri huririro ryahuje kaminuza zitandukanye ryari ryakiriwe na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).

Minisitiri w'intebe Habumuremyi yijeje ubufatanye bwa leta na RUFORUM.
Minisitiri w’intebe Habumuremyi yijeje ubufatanye bwa leta na RUFORUM.

Minisitiri yavuze ko RUFORUM ifite byinshi imaze guhindura mu mwuga w’ubuhinzi ukorwa n’Abanyarwanda benshi kugeza ubu, kuko ryafashije abanyeshuri barenga 20 kwiga amashuri y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters).

Minisitiri w’intebe yashimye ko gahunda za RUFORUM zihura na gahunza ya IDPRS ya kabiri kuko bihurira ku kongera umusaruro mu buhinzi. Yijeje iri huriro ubufatanye busesuye na leta y’u Rwanda.

Prof Manasse Mbonye, umuyobozi w’agateganyo wa kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatangaje ko aho RUFORUM ikorera mu bihugu bitandukanye mu myaka 10, hagaragara iterambere ku buryo no mu Rwanda hari kugaragara iterambere kuko mu buhinzi bahashyize ingufu nyinshi.

Yakomeje avuga ko aba banyeshuri barihiwe aya mashuri muri za kaminuza zigize iri huriro ziri mu bihugu bitandukanye mu karere, ngo bari gufasha byinshi mu bushakashatsi mu buhinzi kandi ngo bari no gufasha kuzamura ubuhinzi muri rusange.

Mu bushakashatsi kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi (faculty of Agriculture) yakoze, abarihiwe na RUFORUM baragaraza umusaruro mu guteza imbere ubuhinzi mu gihugu.

Iri huriro rikorera mu bihugu bigera kuri 18 byo muri Afurika harimo n’u Rwanda.

Gerard GITOLI Mbabazi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka