MINAGRI irashimangira ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) aratangariza abahinzi bo mu Ntara y’Amajyaruguru ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda. Amasaka ntiyaciwe ariko ntabwo agomba kubangamira ibihingwa by’ibanze bya gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (CIP).

Kuva aho hagunda yo guhuza ubutaka itangiriye, aho ubutaka buhuzwa bugahingwamo ibihingwa byatoranyijwe, mu ntara y’amajyaruguru amasaka ntabwo ari mu bihingwa byatoranyijwe kuhahingwa. Bamwe mu bahinzi bo muri iyo ntara ntibishimiye iyo gahunda kuko nta masaka bazongera guhinga nk’uko bayahingaga mbere aho yeraga cyane.

Bamwe muri abo baturage kandi bavuga ko amasaka yatumaga babona umusururu bakanywa, ndetse bakanawukoresha mu bukwe. Kunywa umusururu kw’abaturage batuye intara y’amajyaruguru ni nk’umuco nk’uko bamwe mu baturage babitangaza.

Ibi byatumye bamwe mu baturage batuye tumwe mu turere two muri iyo ntara bashaka uburyo baca mu rihumye abayobozi babo maze bagahinga amasaka. Mu murenge wa Gahunga wo mu karere ka Burera bamwe mu baturage bahinze amasaka aho guhinga ibigori nk’uko byari biteganyijwe.

Mu nama y’Intara y’amajyaruguru ku iterambere ry’ubuhinzi yabaye tariki 21/06/2012, ikibazo cy’amasaka cyatinzweho cyane. Abagoronome batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru bari batumiwe muri iyo nama bagaragaje ko abahinzi batarumva ko igihingwa cy’amasaka nta kamaro kibafitiye.

Bamwe mu bahinzi bihisha abayobozi maze bakajya mu mirima nijoro bakabiba amasaka nk’uko bamwe muri abo bagoronome babitangaje.

Muri iyo nama hagagaragajwe ko mu karere ka Burera ndetse na Rulindo ariho hari abaturage bagitsimbaraye ku gihingwa cy’amasaka. Kuba abaturage bakiyatsimbarayeho ni uko batasobanuriwe bihagije impamvu amasaka atagiye mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri ako gace.

Amasaka ntiyaciwe ariko ntagomba kubangamira CIP

Ernest Ruzindaza, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye abayobozi mu turere ndetse n’abagoronome bo mu ntara y’amajyaruguru gukomeza gusobanurira abaturage babo ko nta gihingwa cyaciwe mu Rwanda, ahubwo ko hatoranyijwe ibihungwa bibafitiye akamaro.

Umusaruro w’amasaka, ntabwo ujya urenga toni 1,2 ku hantu hangana na hegitari imwe mu gihe aho hantu hera ibigori bigera kuri toni esheshatu; nk’uko Ernest Ruzindaza abisobanura.

Inama y'Intara y'amajyaruguru ku iterambere ry'ubuhinzi yitabiriwe n'abaturage benshi.
Inama y’Intara y’amajyaruguru ku iterambere ry’ubuhinzi yitabiriwe n’abaturage benshi.

Kuba hahingwa ibigori ntibivuze ko amasaka yaciwe. Niba harajyenwe ubuso bw’ubutaka bungana na hegitari runaka zo guhingamo ibigori, izindi hegitari zisigaye abahinzi bashobora guhingamo amasaka bifuza; nk’uko Ernest Ruzindaza yakomeje abisobanura.

Yakomeje yihanangiriza abayobozi ndetse n’aba-agoronome bamwe babona umuturage yahinze amasaka maze bakayarandura. Ibyo ni amakosa ntibikwiye kubaho nk’uko yabisobanuye.

Amasaka ntabwo yaciwe ariko ntabwo agomba gushyirwamo ingufu kugira ngo ahingwe kandi ntabwo agomba kubangamira ibihingwa byatoranyijwe muri CIP; nk’uko Ernest Ruzindaza abihamya.

Bosenibamwe Aimé, Guverineri w’intara y’amajyaruguru, nawe ahamya ko amasaka ataciwe guhingwa muri iyo ntara. Asaba abayobozi bo muri iyo ntara gusobanurira abaturage impamvu amasaka atagomba guhingwa nk’uko bayahingaga mbere.

Kugeza mu rwego rw’akagari hashyizweho amatsinda azifashishwa mu buhinzi azajya aganira n’abaturage akumva igihingwa bumva kibafitiye akamaro mu bijyanye n’ubukungu.

Ibihingwa byatoranyijwe guhingwa mu ntara y’amajyaruguru muri CIP ni ibirayi, ibigori, ibishyimbo, n’ingano. Ibyo byatoranyijwe kubera ko aribyo bihera cyane kandi bikaba bifitiye abaturage akamaro mu bijyanye n’ubukungu.

Bamwe mu bahinzi bakunze kugaragaza ko ubuyobozi bubabwira guhinga igihingwa iki n’iki nyamara butarabanje kuza kubasobanurira mbere. Hari n’igihe bahabwa imbuto y’ibigori cyangwa ingano ugasanga itinze kwera cyangwa ntiyere neza. Ibyo bituma ubuhinzi bwabo busubira inyuma ntibabe bakihagije mu biribwa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes! The governement has to adress this. There is a need to have those crops that produce enough for the market. But why ignore the cultural crop?
I am very mad to those local leaders who destroy plants because they are not in the program.

jean yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka