MINAGRI irasaba abaturage gusubiza imbuto y’ibigori ya hybrid kuko irwaye

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr.Agnes Karibata, arahamagarira abahinzi bahawe imbuto y’ibigori byo mu bwoko bwa hybrid kubisubiza byihutirwa nyuma yo gusanga ko iyi mbuto irwaye kuburyo ishobora guteza ibibazo.

Mu karere ka Rubavu iyi mbuto yari yahinzwe mu gihe cy’ihinga gishize maze igaragaza uburwayi bwatumye hegitari 40 z’ibigori zirandurwa mu mu murenge wa Cyanzarwe.

Kigali today ivugana n’abashinze ubuhinzi mu karere ka Rubavu ku kibazo cy’iyi ndwara batangaje ko ubu bafite ikizere ko imbuto bafite itazabatera ikibazo kuko iyi mbuto irwaye batongeye kuyihabwa ahubwo ngo bahawe indi bizeye.

Akarere ka Rubavu kahinduye imbuto y’ibigori nyuma y’uko ibyo bari bateye byatewe n’indwara ya cyumya iri kwigaragaza mu burasirazuba bw’Afurika.

Mu murenge wa Cyanzarwe mu kagari ka Makurizo mu karere ka Rubavu indwara yabanje gufata hegitare zigera kuri 15, ikimenyekana icyakozwe ni ukurandura ibigori byafashwe ubundi haterwa umuti.

Nubwo abaturage bo mu karere ka Rubavu bashoboye kuyirwanya ntifate akarere kose ngo iyi ndwara yagaragaye no mu karere ka Musanze, Minisitere y’ubuhinzi ikaba ihamagarira abaturage bari barayihawe kuyisubiza kugira ngo bahabwe indi mbuto itazabatera ikibazo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none se abarangije kuyihinga bazasubizwa amafaranga batakaje bagura amafumbire?ko bigaragara ko ntaruhare babigizemo,byari kuba byiza iyo ubwo bushakashatsi bukorwa mbere yuko ibigori bigera kubaturage.ababishinzwe barakerewe kweli!

urujijo yanditse ku itariki ya: 19-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka