Kigali Today iganira na Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi, umuhinzi asabwa guhinga byinshi hagamijwe kongera umusaruro.
Yagize ati “Umuhinzi agomba guhinga, izuba ryava, imvura yagwa, umwuzure watera, umuhinzi agomba guhinga kuko ari we utuma bose babaho, ahubwo bagomba guhinga ibiruta ibyo bahingaga mu minsi ishize, kuko ibintu biri guhinduka”.
Uwo muyobozi yavuze ko ibiribwa rimwe na bimwe byagurirwaga mu bihugu bituriye u Rwanda, none ubu ntibishoboka kubera Coronavirus, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, kuko ari bo igihugu gitezeho byinshi bikenewe, bizafasha abantu muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus.
Ati “Niba twaguraga ibigori rimwe na rimwe tukajya kubishaka muri Tanzaniya, ubunyobwa tukabushaka hanze, amasaka n’ibindi, ubu ibintu biri guhinduka. Ni ukuvuga ngo icyo dusaba abahinzi ni uguhinga byinshi bishoboka”.
Arongera ati “Hari ibihingwa twahisemo guteza imbere nka Minisiteri, ni babihinge ku bwinshi, n’ibindi bakeneye mu buzima bwa buri munsi, ahasigara na ho bakahahinga ndetse no hafi y’urugo duhinge imboga, duhinge byinshi dukeneye bizadufasha kugira ngo twihaze mu biribwa, n’ukeneye kugura abone ibyo agura”.
Mu kureba uburyo icyifuzo cya Minisiteri y’Ubuhinzi gishyirwa mu bikorwa muri ibi bihe igihugu gihanganye na COVID-19, Kigali Today yageze mu turere tunyuranye iganira n’abahinzi ndetse na bamwe mu bakora ubuhinzi bw’umwuga, bahuriye mu mishinga itubura imbuto, n’abafite inganda zitunganya umusaruro.
Niyibizi Vincent, ukora muri koperative y’abahinga, abasarura bakanatunganya icyayi mu Karere ka Rutsiro, avuga ko n’ubwo hari ikibazo cya Coronavirus imirimo y’ubuhinzi ikomeje, aho biteguye kongera umusaruro w’ubuhinzi mu kuziba icyuho cyaterwa n’icyo cyorero.
Agira ati “Imirimo irakomeje umusaruro w’icyayi ntiwigeze udindira. Toni 15 ku munsi uruganda rwajyaga rutunganya na n’ubu nta cyahindutse ziraboneka, ndetse gahunda dufite ni ukugera kuri toni 30 ku munsi kuko abakozi dukoresha mu gusaruro no guhinga ntaho bagiye baracyakora.
Mu kubarinda kwandura icyo cyorezo dushyiraho gahunda y’isuku ku buryo babanza gukaraba tukanabasaba guhana intera bakubahiriza n’andi mabwiriza anyuranye ya Leta.
Kigali Today kandi yegereye n’abahuriye mu mushinga HoReCo, ushinzwe kubyaza umusaruro ibyanya (ibishanga n’imisozi) byuhirwa bigera kuri 62 mu gihugu, nyuma y’amasezerano uwo mushinga wagiranye na MINAGRI binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), nyuma y’uko ibyo byanya bitunganyijwe na Leta.
Ni umushinga uhuriwemo n’abaminuje mu bijyanye n’ubuhinzi bagera ku 100 nyuma y’uko bavuye kwihugura mu gihugu cya Israel, aho kugeza ubu bafite abakozi bagera ku bihumbi 50 bibumbiye mu makoperative 76 bakorana n’abagoronome b’uwo munshinga.
Ndayizigiye Emmanuel, Umuyobozi wa HoReCo, avuga ko bakomeje kongera umusaruro mu guhangana n’inzara yaterwa na Coronavirus.
Agira ati “Turi gukora, nanjye sinshobora kuruhuka ndi mu murima. Abakozi bacu uko ari ibihumbi 50 bose bari mu kazi, urumva se twabahagarika kandi dutekereza ko Imana nidufasha iki cyorezo kikarangira hagomba kuboneka ibitunga abantu bihagije?
Bitagenze gutyo ubwo hakurikiraho icyorezo cy’inzara, ahubwo n’agataka kasigaraga kadahinze mu byanya duhingamo turi kugashakisha ngo gahingwe, mu bihe biri imbere uzasanga igihugu gitungwa n’ibyo cyizigamiye”.
Yavuze ko mu gufasha abahinzi kwirinda Coronavirus, batabemerera kwegerana nk’uko amabwiriza ya Leta abiteganya, ko n’iyo bari gufata ifumbire hagenda umwe umwe, mu kwirinda ko hari uwanduza undi.
Ndayizigiye avuga ko ubumenyi bakuye mu mahanga biteguye kububyaza umusaruro babusangiza Abanyarwanda mu guteza imbere ubuhinzi, aho bashinze imishinga ibiri yibumbiye muri HoReCo, umwe ushinzwe kubyaza umusaruro ibishanga bitandukanye mu gihugu, undi ushingwa gutubura imbuto y’ibirayi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Yavuze ko batemerewe gusinzira mu rugamba barimo rwo guhangana n’ingaruka zakururwa n’icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Turi mu bihe biruhije isi, aho abahinzi tudakwiye gusinzira kuko ni twe tugomba gutunga abo bantu bose, yaba umuzima, yaba umurwayi abo bose bakenera kurya, ni twe tugomba kubatunga”.
Abaturage bahembwa bitewe n’imibyizi bakoze, na bo bavuga ko bishimiye uburyo ubuhinzi butahagaze muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus, aho bemeza ko biteguye gukora cyane barwanya inzara.
Mukandayisenga Valentine, ukora akazi ko gusarura icyayi mu murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, ati “Twebwe akazi karakomeje, batwereka uko duhagarara dusarura, twarangiza tugakaraba no gupimisha tukamenya uko duhagarara duhanye intera. Ubu aka kazi karantunze n’umuryango wanjye, buri kwezi ndahembwa”.
Mukeshimana aho yari mu murima we ahinga ibishyimbo, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ati “Guhinga turabyemerewe, amabwiriza yo kwirinda Coronavirus twarayasobanukiwe. Ubu ndahinga, ikirere ni cyiza niteguye kubona umusaruro mwiza. Umuhinzi nahinge ikirere ni cyiza, nidukurikiza inama za Leta ntitwandure Coronavirus tuzeza tubirye”.
Mu rwego rwo kurinda umuhinzi kwandura Coronavirus, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yasabye abahinzi kujya mu murima bagakora ikibajyanye, basoza umubyizi bagahita bataha bagasubira mu ngo zabo birinda guhura n’abantu benshi kandi banahagurukira isuku, bakaraba nk’uko babisabwa mu mabwiriza bahawe.
Yavuze ko ku bufatanye bwa bose, icyorezo cya Coronavirus kitazakoma mu nkokora gahunda ya Leta y’ubuhinzi.
Ati “Icyo cyorezo cyaje igihembwe cy’ihinga tukigeze kure. Birumvikana icyorezo nta kuntu kitagira ingaruka, ariko byaterwa n’uko tubyitwayemo. Ingamba twafashe ni ukugabanya ingaruka byagira ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kandi nizeye ko nidukomeza gufatanya tuzabigeraho”.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|