Kwitunganyiriza ifumbire y’imborera bimufasha kuzigama asaga ibihumbi 700 buri gihembwe

Umuhinzi ntangarugero witwa Serugendo Justin wo mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, avuga ko gukora ifumbire y’imborera yifashisha mu buhinzi byamugabanyirije kuyigura imuhenze n’urugendo yakoraga rwa kure ajya kuyigura ahandi, ubu akaba abasha kuzigama nibura amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 700 buri gihembwe cy’ihinga.

Ibyobo yifashisha mu kuvangiramo ifumbire ni uku biteye. Aha imaramo amezi atanu ikabona gufumbizwa
Ibyobo yifashisha mu kuvangiramo ifumbire ni uku biteye. Aha imaramo amezi atanu ikabona gufumbizwa

Uyu muhinzi ntangarugero wo mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, ahinga ibyiganjemo igihingwa cy’ibirayi ku buso bwa hegitari zirindwi. Ifumbire y’imborera yitunganyiriza ayifumbiza ku buso bwa hegitari enye.

Agira ati “Ntaragira igitekerezo cyo gukoresha ifumbire nitunganyirije byansabaga ishoramari rihanitse mu gufumbira imyaka, kuko nakeneraga imodoka zitari munsi ya 10 za fuso zuzuye ifumbire kandi ikava kure, imwe yageraga hano mu Kinigi impagaze amafaranga ibihumbi 70.

Urumva amafaranga yose uko yabaga angana byatumye ngira igitekerezo cy’uko nayitunganyiriza, mba ninjiye muri uwo mushinga gutyo; birampira ubu ndayikorera ayo mafaranga yose asaga ibihumbi 700 nashoraga buri gihembwe cy’ihinga ndayazigama cyangwa nkaba nayakoresha mu bindi bibyara izindi nyungu”.

Ni ifumbire iba igizwe n’uruvange rugizwe n’amase y’inka avanga n’ibisigazwa by’umusaruro w’ibigori, ibarizo, ubwatsi bwitwa sitariya atunganyiriza mu cyobo cyabugenewe, rukamaramo amezi atanu, nyuma yaho akaba ari bwo atangira kuyikoresha mu buhinzi bwe.

Yagize ati “Nibura iyo nayitunganyije simbura gukuramo iyuzuye imodoka za fuso ziri hagati ya 13 na 15 zuzuye ifumbire. Ntabwo ndabasha kwihaza ugereranyije n’iyo nkenera ariko ibi bimpa umukoro wo gukomeza gutekereza uko nakwagura aho nyitunganyiriza, kugira ngo nzongere ingano y’iyo fumbire, binampe amahirwe yo kujya nyikwirakwiza mu bandi bahinzi. Ni ibintu mfite muri gahunda kandi nizeye neza ko mu gihe kidatinze nzaba nagezeho”.

Abazobereye mu by’ubuhinzi bavuga ko umuhinzi w’umwuga nibura akenera toni 20 z’ifumbire y’imborera kuri hegitari imwe ihinzeho ibirayi yunganirwa n’ifumbire mvaruganda.

Mitali Narcisse, Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Kinigi, asobanura ko n’ubwo kubona ingano y’iyi fumbire bisaba igishoro gihagije ngo batangiye gushishikariza abahinzi kumva akamaro ko kuyitunganyiriza kugira ngo nibura bibafashe kugabanya amafaranga bashora mu kuyitumiza ahandi.

Iyi nzu ngo imufasha mu kwaruriramo ifumbire mu gihe aba ategereje kuyishyira mu mirima
Iyi nzu ngo imufasha mu kwaruriramo ifumbire mu gihe aba ategereje kuyishyira mu mirima

Yagize ati “Muri urwo ruhererekane rwo gutunganya ifumbire kugera igihe cyo kuyikoresha mu mirima, uyu muhinzi aba akeneye abakozi bamufasha buri munsi. Bisaba ko natwe tumuba hafi yaba mu kumusura kenshi, kumugira inama no kumuha amahugurwa.

Icyo bimufasha ni uko abyigisha na ba bakozi be tugasa n’abasenyeye umugozi umwe, dore ko n’ubundi hatabayeho ubumenyi mu buryo bwo gutunganya neza ifumbire byangiza umusaruro ukagabanuka. Ibi binatuma dushishikariza abandi bahinzi gutangira gufatira urugero kuri uyu muhinzi uyitunganyiriza ku giti cye, kugira ngo amafaranga bashora mu kuyitumiza ahandi, bayakoreshe mu bindi bikorwa bibabyarira inyungu”.

Kwitunganyiriza ifumbire y’imborera byanatumye mu mwaka wa 2019 uyu muhinzi Serugendo ahiga abandi bahinzi bo mu Murenge wa Kinigi.

Muri uyu murenge habarirwa abahinzi banini basaga 60 (ni abahinzi bahinga ku buso buri hejuru ya hegitari eshatu buri umwe). Hafi ya bose bakoresha ifumbire y’imborera cyane cyane ituruka ku bworozi bw’inkoko bagurira mu bindi bice by’igihugu ikabageraho byabasabye kuyishoramo amafaranga menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbs serugendo justin ndamuzi numuhinzi wintangarugero ibyo avuga nukuri

Olive yanditse ku itariki ya: 15-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka