Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ko atarumva impamvu ibihugu bya Afurika bitakwitunganyiriza umusaruro w’ubuhinzi ubwabyo bigakorana.

Perezida Kagame avuga ko Afurika ishoboye kwitunganyiriza umusaruro w'ubuhinzi yeza
Perezida Kagame avuga ko Afurika ishoboye kwitunganyiriza umusaruro w’ubuhinzi yeza

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nzeri 2018, mu kiganiro yatangiye mu nama ku buhinzi muri Afurika (AGRF) imaze iminsi ine ibera i Kigali.

Ni ikiganiro yafatanyijemo na perezida w’igihugu cya Ghana, Akufo Addo, Visi Perezida wa Kenya, William Ruto na Minisitiri w’Intebe wa Gabon.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bitakagombye kwishimira kohereza umusaruro wabyo w’ubuhinzi i Burayi n’ahandi kuko bigaruka bihenze.

Yagize ati "Tuboherereza ikawa n’ibindi, icyo bakora ni ukubiha umugisha bakabitugarurira tukabigura biduhenze, kuki tutabyikorera".

Iki kiganiro cyari gihuriweho n'abandi bantu bakomeye ku isi
Iki kiganiro cyari gihuriweho n’abandi bantu bakomeye ku isi

Yanatanze urugero kuri Côté d’ivoire, yeza imbuto zivamo Chocolat, ariko n’abenegihugu bakayirya ivuye hanze ya Afurika.

Icyo yasabye ibihugu bya Afurika ni ukongera imikoranire no gufungura imipaka ibindi bikikora.

William Ruto na we yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gufungurira imipaka umunyafurika wese ukeneye kugira icyo akorerayo, bityo ubuhinzi bwa Afurika bugirire akamaro Abanyafurika bwa mbere n’umugabane utere imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka