Kuhira imyaka byahinduye ubuzima bw’abanyabugesera

Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko batagitaka inzara nko mu myaka yashize, kubera basigaye bahinga haba mu zuba no mu mvura.

Abaturage basigaye bishimira ko kuhira imyaka bituma bahinga igihe cyose
Abaturage basigaye bishimira ko kuhira imyaka bituma bahinga igihe cyose

Aba baturage bavuga ko babikesha gahunda ya Leta yo kuhita imyaka, imaze imyaka igera kuri ine buhira imyaka yabo.

Bavuga ko byahinduye amateka kuko abenshi muri bo bahoraga bashonje, kubera izuba ryakundaga kwibasira agace kabo.

Uwimana Christine umwe mu batuye mu Murenge wa Gashora, wemeza ko nta mpungenge azasarura kuko asigaye yuhira imyaka ye mu ma sizeni yose.

Ati “Nejeje intoryi, mfite ibigori mpinga n’ibindi bihingwa. Nta kibazo na kimwe mfite ko hari ubwo nzabura amazi nkarumbya, kuko dusigaye twuhira imyaka yacu buri gihe. Tubikora nibura kabiri ku munsi.”

Majyambere we avuga ko basuhukaga iyo igihe cy’iziba cyageraga, bakazagaruka imvura yaguye ibintu.
Ati “Ubu nta nzara yatugeraho kuko turakora kandi buri gihe tuba dufite amazi, ntabwo rero twasuhuka mu gihe cy’izuba ryinshi ryajyaga ritwibasira”.

Ariko basigaranye ikibazo cyo kubona amafaranga ya lisansi n'utumashini twapfuye
Ariko basigaranye ikibazo cyo kubona amafaranga ya lisansi n’utumashini twapfuye

Ariko abaturage bagaragaza ko ibyuma byuhira bikunze gupfa ndetse no kubona lisansi yo gushyiramo na byo bikababera ihurizo, nk’uko uwitwa Munyawera avitangaza.

Ati “Ibi byuma byuhira bimwe byarapfuye turasaba leta ko yabikoresha. Ariko kandi na lisansi nayo iratugora nkanjye aka karima kanjye gafite are nka 300 nkoresha litiro 2 ku munsi ubwo se ayo mafaranga nayakura he, usanga twunguka duke cyane kandi twagakwiye kuba tubona ibihwanye n’imbaraga zacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi, avuga ko batari bazi ko ibyuma bizamura amazi byapfuye, akemeza ko bagiye kureba uko ikibazo cyakemuka ndetse n’abad

Ati “Byashyiriweho abaturage. Turareba niba byarapfuye koko tubahe ibindi cyangwa se niba bikeneye gukoreshwa na byo tubikore kuko byagenewe abaturage.

Akomeza agira ati “Twashyize mu mihigo uburyo bwo kuzafasha abaturage benshi abifite n’abafite ubushobozi buke ku buryo mu gihe kizaza bose bazaba bagerwaho n’iyi gahunda”.

Kuhira imyaka ni imwe muri gahunda za leta zashyizwe mu turere nka Bugesera turanywa no kugira amapfa kurenza utundi turere.

Abaturage bashima ko aho iyi gahunda yegze hari byinshi bamaze kugera kuko bakora ndetse bakanihaza mu biribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka