Byatangajwe ubwo iyo nama y’iminsi ine yiswe AGRF (African Green Revolution Forum 2018) yatangiraga i Kigali kuri uyu wa 5 Nzeri 2018, ikaba yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hirya no hino ku isi basaga 2000.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wafunguye iyo nama, yavuze ko ubuhinzi bwa Afurika bukiri inyuma ugereranyije n’indi migabane y’isi.
Yagize ati “Ubuhinzi muri Afurika buracyari inyuma ugereranyije n’ahandi ku isi. Ibyo biterwa no kudakoresha bihagije inyongeramusaruro zigezweho, kutabona imari ihagije ishorwa mu buhinzi, kudahingisha amamashini ku buryo buhagije n’uburyo bwo kuhira butagezweho”.
Yakomeje avuga ko ibi kugira ngo bikemuke, bisaba imbaraga nyinshi hahindurwa uburyo bw’imikorere bwari busanzwe hakagaragara ibikorwa bifatika, ibyo kandi bikagirwamo uruhare n’ibihugu byose bya Afurika ubwabyo.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Géraldine Mukeshimana, yavuze ko ikindi kirimo gukorwa mu Rwanda ari ugushishikariza abanyamabanki gutanga inguzanyo zijya mu buhinzi.
Ati “Turimo kureba uko amabanki yahindura uko yakoraga, akumva ko ubuhinzi ari bizinesi bityo bakaniga uko bakora neza inyigo y’iyo mishanga y’ubuhinzi kugira ngo igurizwe. Tumenyereye ko umwenda ukunze gutangwa ari uw’inzu, imodoka n’ibindi ariko ubu turababwira ko hari imishinga mu mezi atatu iba yatanze umusaruro”.
Yongeraho ko ibyo biri no mu byo iyo nama igarukaho, aho bakangurira abashoramari gushyira imari yabo mu buhinzi ndetse n’uko ibihugu byakorana n’abikorera hagamijwe kwihutisha iterambere.
Dr Agnes Kalibata, umuyoibozi wa AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa), avuga ko iyo nama ari ingenzi kuko iha amahirwe ibihugu bya Afurika yo kugaragaza ibyo bikora bikaba byagirwa inama cyane cyane ku mikoranire n’abikorera ndetse bikaba byanahabonera n’inzira yo kubona amafaranga yo gukoresha.
Mu nama ya AGRF yabereye muri Kenya muri 2016, habayeho igikorwa cyo kwiyemeza gutanga miliyari 30 z’Amadolari ya Amerika yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ku mugabane wa Afurika binyuze ku bahinzi bato bafite imishinga ikeneye kongerwamo ingufu.
Biteganyijwe ko AGRF 2018 izanitabirwa na bamwe mu bahoze bayobora ibihugu bya Afurika na bamwe babiyobora ubu ndetse na ba minisitiri b’ubuhinzi mu bihugu bya Afurika.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muli Afrika,abantu bakoresha IFUMBIRE ni bake,kubera ubukene.Niyo mpamvu tweza imyaka mike.Ariko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,isi yose izaba ifite ifumbire karemano (natural manure).Nkuko dusoma muli Yesaya 35:6,ubutayu buzavaho burundu,butembe amazi.Twibuke ko ubutayu bugize 1/3 by’ubutaka bwose bugize isi.
Uretse n’ibyo,ubukene,ubusaza,indwara ndetse n’urupfu bizavaho burundu (Ibyahishuwe 21:4).Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gushaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa, kugirango tuzabe muli iyo paradizo iri hafi cyane.