Kudacika intege ni byo bizatuma imishinga y’urubyiruko igera ku nyungu

Imishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi ngo ikunze guhomba ariko abahanga bakarugira inama yo kudacika intege ahubwo rugahatiriza kuko igeraho igatanga inyungu.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru muri iyo nama
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ni we wari umushyitsi mukuru muri iyo nama

Byavugiwe mu kiganiro abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente bagiranye n’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi, rwitabiriye inama mpuzamahanga ya AGRF 2018 ibera i Kigali, ireba uko ubuhinzi muri Afurika bwatezwa imbere.

Benshi mu rubyiruko bemeza ko imishinga y’ubuhinzi ikunze kugorana, abanyamabanki na bo ngo ntibitabira kuyitangaho inguzanyo ari byo bikunze guca intege urubyiruko iyo ruhombye bwa mbere.

Abayoboye icyo kiganiro bemeza ko guhomba k'umushinga atari ikibazo ahubwo ko bisigira isomo nyirawo ry'uko yakosora
Abayoboye icyo kiganiro bemeza ko guhomba k’umushinga atari ikibazo ahubwo ko bisigira isomo nyirawo ry’uko yakosora

Ngarambe Scovia, ufite umushinga w’ubworozi bw’inkoko z’amagi n’iz’inyama akorera mu karere ka Bugesera, agaruka kuri bimwe bica intege urubyiruko.

Agira ati “Akenshi usanga tuba tudafite ubumenyi buhagije mu by’imishinga bigatuma umuntu atangira atiteguye neza bikamunanira. Ikindi ni ikibazo cy’igishoro, umuntu agatangiza amafaranga make, yabona isoko rigari akabura ayo kwagura umushinga we bikamuca intege”.

Urubyiruko rwishimiye inama rwakuye muri icyo kiganiro
Urubyiruko rwishimiye inama rwakuye muri icyo kiganiro

Arongera ati “Ibyo bituma umuntu adatera imbere kuko n’iyo tugannye amabanki ntatuguriza kuko ngo bizinesi z’ubuhinzi n’ubworozi zibatera impungenge nta n’ingwate tugira. Bibaye byiza Leta yadushyiriraho ikigega cyihariye ku rubyiruko bityo imishinga yarwo ikazamuka”.

Impuguke mu bukungu, Strive Masiyiwa wari muri icyo kiganiro, yabwiye urwo rubyiruko ko guhomba k’umushinga atari ikibazo, ko icy’ingenzi ari ukudacika intege.

Ati “Guhomba k’umushinga si cyo kibazo, ntugacike intege ngo wihebe kuko ubona bitagenda, iyo bikubayeho nibura bigusigira isomo ry’ukomenya uko wakwikosora. Ongera ushake igishoro, ntiwibwire ko abo ubona imishinga yabo yabakundiye batigeze bahomba, bakubera urugero”.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu Rwanda urubyiruko rugenda rwitabira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bitandukanye na kera, ngo kikaba ari ikintu cyo gushyigikira.

Ati “Mu myaka 15 ishize mu Rwanda byari bigoye kubona umuntu urangije kaminuza uhita ajya mu cyaro gukora ubuhinzi, bose bumvaga bagomba kubona akazi muri Leta n’ahandi. Ubu ariko byarahindutse, ubona ba enjeniyeri cyangwa abaminuje mu bukungu binjiye mu buhinzi.

“Ni ibintu byiza kuko ubwo bumenyi bwabo bajyana mu cyaro bakegera abahinzi, ari bwo buzafasha igihugu gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi. Ubu hari abatubura imbuto nziza, abakora ifumbire, abatunganya umusaruro n’ibindi, ni urugero rwiza n’abandi bareberaho”.

Urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro rwafashe ifoto y'urwibutso na Minisitiri w'Intebe
Urubyiruko rwari rwitabiriye iki kiganiro rwafashe ifoto y’urwibutso na Minisitiri w’Intebe

Benshi mu rubyiruko rwitabiriye icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa 6 Nzeri 2018, bacyishimiye kuko ngo cyabahumuye, bamenya ko gutangiza duke bishoboka kandi bakagira umuhate mu byo bakora ndetse ngo bakaba banahungukiye ubundi bumenyi kubera guhanahana ubunararibonye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka