Kirehe: Abayobozi bo muri Ghana na Kenya bishimiye ibikorwa by’ubuhinzi n’amakoperative

Abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bya Ghana na Kenya basuye akarere ka Kirehe tariki 20/08/2013 mu rwego rwo kureba uburyo muri aka karere ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi biri gutera imbere.

Aba bayobozi babanje kugirana inama n’ubuyobozi bw’aka karere aho beretswe ishusho igize aka karere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse banasure koperative itunganya ibijyanye n’ibinyampeke n’ibinyamisogwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Tihabyona Jean de Dieu, yasobanuriye abayobozi bo muri Kenya na Ghana ko kugirango amakoperative akomeze atere imbere muri buri murenge bashyizeho umukozi ushinzwe aka kazi kandi ko no mu makoperative ubwabo bafitemo abayobozi bayo.

Abashyitsi bavuye muri Kenya na Ghana basuye koperative ihinga ikanatunganya ibinyampeke n'ibinyamisogwe iherereye mu murenge wa Musaza (COACMU).
Abashyitsi bavuye muri Kenya na Ghana basuye koperative ihinga ikanatunganya ibinyampeke n’ibinyamisogwe iherereye mu murenge wa Musaza (COACMU).

Ubwo basuraga koperative ihinga ikanatunganya ibinyampeke n’ibinyamisogwe iherereye mu murenge wa Musaza (COACMU), abanyamuryango basobanuye ko bamaze kugera kuri byinshi kubera iyi koperative ndetse ngo n’abakuze bizeye kuzasaza neza kubera koperative yabo ikomeza kubateza imbere.

Aba bayobozi barimo abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi n’abahagarariye amakoperative mu bihugu bya Ghana na Kenya bavuga ko basanze mu Rwanda barateye imbere ku bijyanye n’amakoperative aho bavugaga ko ibyo babwiwe bakigera mu Rwanda na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi baje bakabyibonera mu karere ka Kirehe.

Aha bari bagiranye inama n'abanyamuryango ba COACMU.
Aha bari bagiranye inama n’abanyamuryango ba COACMU.

Dr Owusu Afriyie Akoto, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Ghana yavuze ko yabonye u Rwanda rwarateye imbere akurikije ibihe bibi rwanyuzemo mu myaka yashize akaba yishimiye uko abona ubu iki gihugu kimeze,haba mu bijyanye n’amakoperative haba no mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.

Humphrey M. Mwangi waje ahagarariye itsinda ry’abayobozi b’ibi bihugu byasuye akarere ka Kirehe yavuze muri rusange bishimira akarere ka Kirehe uburyo bateye imbere mu bintu bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi hamwe n’amakoperative.

Babanje kugirana inama n'ubuyobozi bw'akarere.
Babanje kugirana inama n’ubuyobozi bw’akarere.

Aba bayobozi bo mu bihugu bya Kenya na Ghana bakomereje urugendo rwabo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 21/08/2013.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u rwanda ubu ni igihugu kimaze kugera aho kigeza kubijyanye no kwihaza mu mirire, ibyo rero bivuze ko ari intambwe ikomeye cyane abanyarwanda tumaze gutera kuko imyaka ishize wasangaga turi gusabiriza inkunga hirya no hino dushaka icyadutunga ari kugeza ubu tukaba tubasha no guhunika, amahanga kuba aza kutwigiraho kandi agashima ibyo tumaze kugeraho ibi ni ibyo kwishimira cyane kandi tukumva ko ari intambwe nziza cyane twagezeho bikanadutera akanyabugabo ko gukomeza gukora twiteza imbere.

nsenga yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka