Niyitanga Daniel umwe mu bahinzi b’umuceri muri iki gishanga, avuga ko amazi make babasha kubona aturuka mu kidamu kiri mu karere ka Ngoma, bigatuma bahinga umuceri igice gito ikindi bakagihingamo indi myaka isanzwe.
Yagize ati “Twifuza ko badushyiriramo urugomero kugirango tubashe kubona amazi, kugira ngo umusaruro uziyongere”.
Iki kibazo cyo kubura amazi mu gishanga cya Rwinkwavu, abahinzi bagihurizaho na Hakizimana Ladislas ushinzwe ubuhinzi mu mushinga utsura amajyambere y’icyaro, RSSP, ukaba ari nawo watunganyije iki gishanga.
Avuga ko hari hatunganyijwe hegitari 1007, ariko ubu igihingwa cy’umuceri kikaba gihingwa ku buso bungana na hegitari 400, gusa kubera ko ariho habasha kugera amazi make cyane aturuka mu kidamu kiri mu karere ka Ngoma.
Mu rwego rwo kwanga ko ubutaka busigaye bupfa ubusa, izindi hegitari 607 ngo basabye abaturage kuzihingaho ibigori, ibishyimbo, na soya.
Ati “Twatangiye gukora ubuvugizi kugira ngo turebe ko byibura twahashyira ikindi ikidamu kimwe, kizabasha guha amazi iki gishanga noneho hose hagahingwa umuceri kuko aricyo gihingwa cyagombaga guhingwamo”.
Uwamahoro Jacqueline nawe ni umuhinzi w’umuceri uvuga ko kutagira amazi muri iki gishanga bituma umusaruro uba muke ugasanga n’ubuso buto bahinzeho umuceri utera neza. Ahamya ko ikirere nigihinduka imvura ntigwe neza nta musaruro bazabona.
Ihembwe cy’ihinga B 2017 umusaruro w’umuceri babonye ni toni 120 gusa mu gihe iyo baba bahinga mu buso bwa hegitari 1007 z’igishanga cyose baba barejeje Toni 60042.
Bejeje kandi ibigori bingana na toni 600 n’ibishyimbo toni 200 ndetse hatuburwa n’imbuto ya soya ingana na toni 1 n’ibiro 200.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega ERNESTINE!!!!!!! Iyo mibare wayikuye he?
Season B 2017, Koperative Indatwa Kayonza ikorera mu gishanga cya Rwinkwavu yejeje toni 1026 n’ibiro 997 by’umuceri ku buso bungana na hegitari 300
Season A 2018, nibwo abahinzi bari guhinga ku buso bungana na hegitari 400. Ikindi ni uko ubuso bugenda bwongerwa kugeza igihe hose hazahingirwa umuceri
Ntabwo mu gishanga cya Rwinkwavu dushibukisha umuceri. Umuceri uhari ni imbuto iba yatewe, si ibishibuka. #Murakoze
Sezo ishize twagemuye ku ruganda rwa Kayonza umuceri usaga toni 1000 nkabanyamuryango ba kopetative Indatwa Kayonza ntabwo twejeje toni 120 gusa.Igishanga kandi kirimo kutugirira akamaro nk’abaturage bagituriye tukibyaza umusaruro
Saison ishize twagemuye ku ruganda Kayonza Rice umuceri urenga Toni 1000 nk’abanyamuryango ba koperative ntabwo twejeje toni 120 nkuko byavuzwe mu nkuru
Ikindi nuko igishanga kirimo kubyazwa umusaruro ku buryo bushimishije kandi kikatugirira akamaro nk’abaturage bagituriye
Ahatari umuceri tuhahinga ibindi bihingwa nabyo bitugirira akamaro
Uko amazi aziyongera mu rugomero naho uzahagera