Kayonza: Abaturage barakangurirwa kwitabira umuco wa “Hinga Tugabane”

Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi, avuga ko umuco wa “Hinga Tugabane” ugomba guhagarara, bitewe n’ubutaka bwo kororeraho, bwahawe abaturage muri gahunda y’isaranganya.

Hari bamwe bagiye babukoresha icyo bwagenewe nko kubuha bagenzi babo bakabuhinga, hanyuma bakazagabana ibyezemo, mu gihe hari n’ababugurishije. Ariko amabwiriza mashya agena ubutaka bwororerwamo, abuza uwo ariwe wese kubukoresha icyo butateganirijwe, nk’uko Minisitiri Kamanzi yabitangaje ubwo yagendereraga aka karere.

Mu kiganiro yagiranye n’aborozi b’abatunzi bo mu turere twa Kayonza na Kirehe, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/10/2012, Minisitiri Kamanzi yavuze ko uzabirengaho zahabwa ibihano birimo no kuba yakwamburwa ubwo butaka.

Aborozi bitabiriye ikiganiro ari benshi.
Aborozi bitabiriye ikiganiro ari benshi.

Yagize ati: “Ntabwo wahabwa ubutaka hagamijwe ko bukoreshwa mu kongera umusaruro w’ubworozi, hanyuma wowe ujye kubukoresha uhahingisha abaturage baguhingira ubona umusaruro”.

Gusa yongeyeho ko ayo mabwiriza atabuza umuntu uburenganzira ku butaka bwe. Yavuze ko igihe umuntu afite ibyangombwa by’ubutaka bwe yumva atagikeneye korora ashobora kubugurisha ariko akabugurisha bwose icyarimwe.

Ibyo bisobanuye ko n’uwabuguze adafite uburenganzira bwo kubukoreramo ikindi gikorwa kitari icyo bwagenewe.
Ati: “Niba ubutaka bwaragenewe kororerwaho, ntiwakwitwaza ngo wabuguze ngo ugiye kubukoreraho ibkorwa by’ubuhinzi”.

Gahunda yo gusobanura amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’ubutaka bwagenewe kororerwaho yakozwe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette yavuze ko bitanga icyizere ko ikibazo cyo gukoresha ubutaka ibyo butagenewe kizacika, ariko anasaba by’umwihariko ababukoreshaga uko bashatse kubicikaho kuko bashobora kubihanirwa n’amategeko.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"aborozi b’abatunzi". Mwambwira niba hari aborozi batari abatunzi babaho?

mukesha yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka