Kawa ya Coko ikomeje guca agahigo mu ruhando mpuzamahanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burashimira abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Coko, uburyo bakomeje kongerera kawa yabo uburyohe ikaba ikomeje gutsinda amarushanwa mpuzamahanga, agamije gusuzuma uburyohe bwa kawa.

Uburyohe bwa kawa yo muri Coko butuma ikomeza guca agahigo mu ruhando mpuzamahanga
Uburyohe bwa kawa yo muri Coko butuma ikomeza guca agahigo mu ruhando mpuzamahanga

Nzamwita Déogratias Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, yabwiye Kigali Today ko amarushanwa mpuzamahanga yose kawa ya Coko yitabiriye yagiye iba iya mbere, akemeza ko ubwo buryohe buturuka ku buryo abahinzi bakomeje kuyifata neza kuva mu murima kugeza igeze ku isoko.

Kawa ya Coko ifite umwihariko wo kugira uburyohe budasanzwe, imaze imyaka icumi yoherezwa mu mahanga. Muri iyo myaka yose iyo kawa ikunze kuba iya mbere mu marushanwa mpuzamahanga yitabira. Ni kawa nziza iryoshye ariko rero hakaba hari n’uruganda rufasha abaturage. Ni kawa ifitiye abaturage akamaro kuko iyo yeze abaturage ibahesha amafaranga.

Arongera ati “Uburyohe bw’iyo kawa buva aho iteye ku misozi miremire, icya kabiri n’ubutaka bwayo butuma kawa iryoha, mu gihe ikindi twavuga ari uburyo abaturage bayifata kuva ikiri mu murima kugeza igeze mu ruganda”.

Abahinzi ba kawa bibumbiye muri koperative ‘Twongere kawa Coko’ ihinga kawa ikanatunganya umusaruro wayo mu Murenge wa Coko baremeza ko kawa yamaze kubateza imbere, bakaba bafite icyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Urubyiruko na rwo rumaze kumenya akamaro ko guhinga kawa
Urubyiruko na rwo rumaze kumenya akamaro ko guhinga kawa

Uwitwa Nyirangwabije Thérèse uyobora koperative ‘Twongere kawa Coko’ ikorera mu Mudugudu wa Taba, avuga ko koperative yashinzwe n’abahinzi ba kawa ku gitekerezo kijyanye n’uko muri uwo murenge wa Coko, abaturage bari baritabiriye ubuhinzi bwa kawa, ariko muri ako gace nta ruganda rutunganya umusaruro wa Kawa rwahabaga.

Ngo ibyo bigatuma abaturage bagurisha kawa ku bamamyi, ndetse rimwe na rimwe bakabura uwabagurira umusaruro wa kawa yabo, hakaba ubwo ubapfiriye ubusa, aribwo ibyo bibazo byabahaye imbaraga bishyira hamwe bafata umwanzuro wo kwiyubakira uruganda rutunganya umusaruro wabo, aho batangiye buri munyamuryango atanga amafaranga 200 mu cyumweru.

Muri icyo gihe, ubwo bari bamaze gukusanya amafaranga agera kuri Miliyoni imwe, baguze ubutaka bufite agaciro k’ibihumbi 700, bugenewe aho kubaka uruganda, nyuma y’umwaka baguze ubwo butaka, haje umushoramari akodesha ikibanza bateganyaga kubakamo uruganda bemeranya miliyoni ebyiri mu gihe cy’umwaka.

Nyuma y’umwaka umwe ngo nibwo NAEB yabateye inkunga, ibaha ibikoresho bitunganya umusaruro wa kawa, aho byabateye imbaraga batewe n’uburyo babonaga ko Leta itangiye kubashyigikira, ari nabwo batangiye ibikorwa binyuranye byo gutangira kwakira kawa z’abaturage, nyuma y’uko bari bamaze kwiyuzuriza ubwanikiro bwa miliyoni ebyiri.

Imwe mu mashini uruganda rukoresha
Imwe mu mashini uruganda rukoresha

Muri 2015 uruganda rwari rumaze kuzura, abaguzi batangiye kugana iyo koperative, ari nabwo ayo bungukaga bayifashishaga mu kwagura ibikorwa byabo, dore ko n’abanyamuryango bari batangiye kugaruka nyuma y’uko bari baracitse intege bamwe bakagenda bava muri koperative bagurisha kawa yabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu mwaka wa 2016, abanyamuryango ba Twongere kawa Coko batangiye guhabwa amahugurwa atandukanye yo kwita kuri kawa, gucunga neza amafaranga n’imicungire ya Koperative, aho bahugurwaga ku nkunga ya NAEB, Akarere n’abandi bafatanyabikorwa.

Nyirangwabije Thérèse avuga ko muri 2017 koperative yabonye Umushoramari wo mu gihugu cy’u Buholandi, ati “Kawa ya Coko yaramuryoheye cyane, kugeza ubwo muri 2019 yatumiye ubuyobozi bwa Koperative Twongere kawa Coko, twurira indege tujya kumusura mu Buhorandi kubera uburyo kawa ya Coko yamuryoheye”.

Arongera ati “Twongere Kawa Coko igeze kure mu iterambere haba mu banyamuryango haba n’abaturage batari muri koperative kuko kawa ibafitiye akamaro.”

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi iyo koperative, bakomeje kwigisha urubyiruko uburyo rwakwiteza imbere rubikesha ubuhinzi bwa kawa, ubu umubare minini w’urubyiruko ukaba ukomeje kugana iyo koperative.

Umwe mu rubyiruko wamaze gutera ibiti 1000 bya kawa, ndetse na koperative ikaba imaze kumworoza inka, nyuma yo kumva inama yagiye agirwa n’abanyamuryango ba Koperative, avuga ko kawa ari igihingwa kibyara amafaranga, bityo ko atazahwema kuyitaho kugira ngo arusheho kwiteza imbere.

Ni Koperative kandi yashinze umushinga wihariye w’abagore, aho nyuma y’umusaruro wabo babasha kuboha uduseke tubafasha gukomeza kwiteza imbere, ndetse bakaba barashinze ishuri ry’urubyiruko ryigisha kudoda ku bufatanye n’umushinga ‘Kura Project’, mu rwego rwo gufasha urubyiruko gukomeza gukunda guhinga kawa.

Ni Koperative iha abaturage b’Umurenge wa Coko akazi, itangira abaturage batishoboye ubwisungane mu kwivuza, abanyamuryango ba Koperative babasha kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, ndetse iyo Koperative ibasha no kwiyubakira inzu y’icyitegererezo irimo icyumba mberabyombi n’ibiro ikoreramo.

Kugeza ubu iyo koperative ifite amasoko mu bihugu birimo u Buholandi, Turukiya, na Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho ibyo bihugu biha kawa yabo agaciro gakomeye kubera uburyohe bwayo.

Bavuga ko ubuhinzi bwa kawa bukomeje kubateza imbere
Bavuga ko ubuhinzi bwa kawa bukomeje kubateza imbere

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Déogratias, arasaba abahinzi ba kawa gukomeza kuyikorera neza kugira ngo ikomeze kureshya abaguzi bakomeje kuza mu Rwanda bayishaka.

Ati “Abaturage bafite ibipimo byiza bya kawa, turabasaba gukomeza kuyikorera neza kugira ngo ikomeze yongere uburyohe, bayibagarira, banayikata amashami ashaje kandi buri mwaka bibuka kuyitera imiti kandi bakayisarura yeze, bakanayanika neza, ibyo bizatuma abanyamahanga bakomeza kuyishakisha”.

Uwo muyobozi yavuze ko hari kwigwa uburyo kawa yajya yongererwa agaciro mu Rwanda, bikava ku rwego rwo kuyitonora gusa bizwi nka ‘Green Coffee’ ikagera ku rwego rwa nyuma aho ishobora kunyobwa.

Koperative ‘Twongere kawa Coko’ ifite abanyamuryango 204 barimo abagore 166, abagabo 38, ikaba itunganya umusaruro wa kawa ungana na toni 600 z’ibitumbwe ku mwaka, aho ubusanzwe ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 1000 z’ibitumbwe ku mwaka.

Abahinzi ba kawa bamaze kwiyubakira uruganda
Abahinzi ba kawa bamaze kwiyubakira uruganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka