Karongi: Bamaze kubona toni 16 kuri toni 170 z’imbuto y’ibigori ikenewe

Abahinzi bo mu Karere ka Karongi baratangaza ko batewe impungenge no kuba igihe cy’ihinga kiri kubasiga, kubera ko imbuto y’ibigori yabuze.

Abo bahinzi bavuga ko bakurikije igihe imvura imaze igwa, iyo baza kubonera imbuto ku gihe, ubu baba barateye ndetse byarameze.

Abahinzi bavuga ko barangije gutegura imirima yabo ariko imbuto y'ibigori ikaba ari yo kibazo
Abahinzi bavuga ko barangije gutegura imirima yabo ariko imbuto y’ibigori ikaba ari yo kibazo

Uwera Honorine umwe muri abo bahinzi, avuga ko bafite impungenge z’uko iyi mbuto nikomeza gutinda, izasanga igihe cyo gutera cyarabasize bigatuma barumbya.

Yagize ati” Twakabaye twaramaze gutera ibigori byaratangiye kumera, ariko iyo tugeze ku bacuruza imbuto batubwira ko yabuze nabo bategereje, bakatubwira ngo izaboneka vuba aha.”

Akomeza agira ati” Icyizere ni gike ko umusaruro wazagenda neza, kuko nitunayibona ishobora kuzahura n’izuba ntibyere.”

Bizirema Felicien na we avuga ko imvura yagwiriye igihe kandi ibigori bisaba guhinga kare kugira ngo bizere neza. Uku kubura kw’imbuto rero ngo nta kabuza kuzateza ingaruka mu igabanuka ry’umusaruro.

Safari Fabien ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi, avuga ko icyo kibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibigori, cyatewe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ari nacyo gifite mu nshingano gutumiza iyo mbuto hanze.

Ati” Icyo kibazo tumaze iminsi tukirimo, imbuto yo tumaze iminsi twohereza imodoka rimwe zikayibura, ubundi zikazana nke kuko nta yindi ihari. Ariko ntabwo umuntu yavuga ko ari ikibazo cy’imyiteguro yacu, ahubwo ikibazo ni uburyo imbuto igezwa mu gihugu.”

Safari akomeza agira ati” Nk’ubu tutabaze imbuto wenda abaturage baba baramaze kugenda bishakira ku ruhande, ariko twari twateganyije gukoresha toni 170 z’imbuto y’ibigori, ariko imaze kugera mu karere no ku baturage ni toni 16 zonyine.”

Gutinda kubona imbuto y'ibigori ngo bizatuma barumbya nibayibona batinze
Gutinda kubona imbuto y’ibigori ngo bizatuma barumbya nibayibona batinze

Ku ruhande rwa RAB, Dr Ndabamenye Telesphore ushinzwe kwihaza mu biribwa no kongera umusaruro, ari nawe ufite mu nshingano imbuto ku rwego rw’igihugu, atangaza ko nta kibazo cy’imbuto gihari.

Ati “Ntabwo imbuto y’ibigori yabuze. Imbuto ihingwa mu misozi miremire nka Karongi ntiyigeze ibura, ahubwo imbuto yo mu misozi migufi niyo yari yabanje gutinda.

Impamvu itinda kugera ku bahinzi biterwa n’ubuyobozi bwabo bushyira imbaraga nke mu gukurikirana iby’iyo mbuto”.

Ukuriye abacuruza imbuto n’ifumbire mu Karere ka Karongi bazwi nka "Agro dealers", Ange Ngabonziza, ntiyemeranya na RAB ivuga ko imbuto y’ibigori ihari, ngo kuko kenshi bagiye bayitumiza, ariko RAB ikavuga ko itaraboneka.

Ati “Iyo duhamagaye ngo badutegurire imbuto tujye kuyizana i Kigali, batubwira ko ntayihari. Rwose twaranishyuye, ariko n’uwo twoherejeyo ejobundi yasanze muri stock nta ziriyo.”

Ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibigori si muri aka karere gusa cyumvikanye, kuko kimaze iminsi kivugwa mu turere tw’igihugu turimo Musanze, Nyamagabe n’utundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka