Kamonyi: Abafite amasambu adahinze mu karere barasabwa kuyahinga cyangwa bakayakodesha

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwamaze gutegeka abagatuye kubyaza umusaruro amasambu bafite yari yarabaye ibisambu cyangwa bakayakodesha kubakeneye kuyahinga, kugira ngo umusaruro wera mu karere wiyongere.

Uwo mwanzuro kimwe n’indi, ubuyobozi bw’akarere bwayitangarije abanyamakuru mu kiganiro bagiraneye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/02/2013. Ikiganiro cyari kigamije gusobanura byinshi mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Umuyobozi w’akarere, Jacques Rutsinga, yasobanuye ko ibisambu bidahinze, cyane cyane amaterasi yo mu murenge wa Rugarika, yasabye bene byo kubikodesha n’abashoboye kubihinga.

Abayobozi b'akarere basubiza ibibazo by'abanyamakuru.
Abayobozi b’akarere basubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Hakaba havuzwe no ku kibazo cy’igishanga cya Mukunguri kidatunganyije, mu gihe abahinzi bacyo bamaze kwiyuzuriza uruganda rutonora umuceri usarurwamo.

Umuyobozi w’akarere yatangarije abanyamakuru ko amashanyarazi amaze kugera mu mirenge 11 muri 12 igize akarere. Ingo zigera ku 8% zikaba zimaze kuwukurura. Ayo mashanyarazi yaje mu mpera za 2010 yagaragaje impinduka mu iterambere.

Ku bw’amashanyarazi, abaturage bahanze indi mirimo idashingiye ku buhinzi nk’ubucuruzi, kubaza, gusudira, n’ibindi. Nk’uko akomeza abivuga, ngo izi mpinduka zigaragarira ku bwiyongere bw’imisoro yinjizwa n’akarere, kuko hiyongereyeho 80% kuyinjiraga mbere.

Umwaka ushize binjije miliyoni 580, uyu mwaka bakaba barahigiye kugeza kuri miliyoni 640 z’imisoro.

Abanyamakuru muri press conference kamonyi.
Abanyamakuru muri press conference kamonyi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Uwineza Claudine, yatangaje ko mbere akarere kari gafite abafatanyabikorwa bacye, ariko ku bwa gahunda ya Leta yo gushyiraho Ihuriro ry’abafatanyabikorwa; kuri ubu akarere gafite abagera ku 104 kandi bafatanya n’akarere bagakorera ahakenewe ubufasha.

Mu bibazo by’ubuzima abanyamakuru babajije ikibazo cy’ibitaro bya Remera Rukoma biherereye kure ya benshi mu batuye akarere, aho gahunda yo guhagarika ubwandu bushya bwa Virusi iterasi igeze, n’impungenge ku mitobe ikorwa n’amwe mu makoperative yo mu karere idafite icyapa cy’ubuziranenge.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwera Marie Alice, yatangaje ko mu rwego rwo korohereza abarwayi, hariho gahunda yo kumanura abaganga mu buvuzi bwihariye ku bigo nderabuzima bakajya kubyunganira, gushyira imbangukiragutabara ku bigo bya kure no gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza kugira ngo babashe kwivuza bagifatwa n’indwara.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bakomeje gukaza ubukangurambaga ku kwirinda Sida bifashishije amashyirahamwe y’ababana n’ubwandu. Kuri ubu umubare w’abanduye ukaba nta gihindukaho. Naho ku buziranenge bw’imitobe, umuyobozi w’akarere yavuze ko ayo makoperative aba yabupimishije ikibazo ari uko nta cyapa baba bashyizeho.

Ibindi bibazo byabajijwe n’iby’ahantu nyaburanga hatabyazwa umusaruro mu bukerarugendo, n’icy’umuhanda uhuza akarere ka Kamonyi n’aka Gakenke, maze umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere avuga ko bikiri mu mishinga.

Ikiganiro cyabaye nyuma yo gusura ibikorwa akarere katewemo inkunga n’ikigega cya leta gitera inkunga uturere (RLDSF) mu mirenge ya Kayenzi na Karama; no gusoza imurikabikorwa ryaberaga ku Ruyenzi.

Ibyo bikorwa bikaba byari byitabiriwe n’Umuyobozi wungirje mu kigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere Fatouma Ndangiza n’umuyobozi wa RLDSF Laetitia Nkunda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka