Isaranganya ry’igishanga cya Bugarama ryakemuye ikibazo kimwe riteza ikindi

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi bari bafite imirima mu gishanga cya Bugarama ariko bakaza kuyamburwa ntibazi ikizatunga imiryango yabo.

Igishanga cya Bugarama
Igishanga cya Bugarama

Icyo gishanga bagihingagamo umuceri ariko guhera mu 2011 hagenda hakorwa isaranganya ry’iyo mirima.

Gusa hari abatarabyishimiye bitewe n’uko byakozwe ngo kuko hari abambuwe iyo bari bafite, mu gihe abandi bagiye bahabwa bahabwaga ibipande byinshi.

Abo baturage babisobanura bavuga ko ubuyobozi bwagiye bufata abaturage bari bafite iyo mirima igabanyije muri buroke (Block), bukayambura abafite boroke nyinyi bukaziha abatari bafite n’imwe.

Ikibazo cyabaye ni uko ngo bakemuye ikibazo kimwe ariko bagateza ikindi, kuko uwari ufite boroke nyinshi yazambuwe zose zigahabwa undi.

Uzayisenga Enatha umwe mu bari bafite umurima ariko akaza kuwamburwa wose ugahabwa undi, yitangaho urugero rw’akarengane kakozwe mu isaranganya.

Agira ati ”Iyo mbonye (uwo bahaye umurima wanjye) ahinga buroke ebyiri mu murima wanjye birambabaza, ku buryo njya gusaba umuceri kandi ndeba umuntu uhahinga.”

Abatari bake bari bafite imirima mu kibaya cya Bugarama baravuga ko bayambuwe igahabwa abishoboye
Abatari bake bari bafite imirima mu kibaya cya Bugarama baravuga ko bayambuwe igahabwa abishoboye

Boroke imwe imwe itanga umusaruro w’umuceri uvamo 75Frw ku gihembwe, amafaranga abaturage bemeza ko ku muntu ufite boroke ebyiri bimworohera kwihuta mu iterambere.

Aba baturage kandi ngo bafite amakuru ko hari abayobozi bagiye bigabanya iyo mirima, kuko hari aho usanga umuturage umwe afite boroke nyinshi ukibaza uko yazibonye mu gihe hari abadafite n’imwe.

Ngizwenayo Fidel ati ”Hari umunku bakubwira bati iyi mirima ni iy’umupolisi cyangwa umuyobozi runaka wibera mu Ruhengeri cyangwa wibera i Kigali ariko ikajya ihingwa. Niba babahingishiriza simbizi. Baba bayifite ariko ntibagaragare.”

Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye gufatanya n'akarere gukemura iki kibazo
Guverineri Munyantwari avuga ko bagiye gufatanya n’akarere gukemura iki kibazo

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko intara igiye gufatanya n’akarere kugira ngo barenganure aba baturage.

Ati “Turaza kubifatanya n’ubuyobozi bw’akarere ariko bikwiye ko umuntu wari ufitemo ubutaka ari bwo bumutunze mu gusaranganya, ntabwo akwiye kuba ari we wasigara.”

N’ubwo nta mibare ihamye y’abafite iki kibazo,Kugeza ubu ba nyir’ubwite ari bo baturage bemeza ko barenga ibihumbi 10 bakaba batuye mu mirenge igera kuri 4 yose ikora imwe mu yigize kibaya cya Bugarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka