Irushanwa #ImaliAgriChallenge: Imishinga 30 yemerewe gukomeza mu cyiciro cya nyuma

Mu mishinga 50 y’ubuhinzi y’urubyiruko yatoranyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, yarimo guhatana mu irushanwa ImaliAgriChallenge, 30 muri yo yatoranyijwe ikazakomeza mu cyiciro cya nyuma.

Byari ibyishimo kuri ba nyiri imishinga 30 yashoboye gukomeza
Byari ibyishimo kuri ba nyiri imishinga 30 yashoboye gukomeza

Irushanwa ImaliAgriChallenge ni ku nshuro ya mbere ribaye rikaba ritegurwa rikanashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hagamijwe kugira ngo hubakwe urwego rw’ubuhinzi buhamye, by’umwihariko bigizwemo uruhare n’urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu z’ejo hazaza.

Ku wa Kane tariki 04 Gicurasi 2023, nibwo urubyiruko rwahurijwe hamwe buri wese yanyuraga imbere y’akanama nkemurampaka agatanga ubusobanuro ku mushinga we, bakagira ibyo bawumubazaho, birimo imbogamizi, uko yatakereje kuwukora, icyo wamariye umuryango nyarwanda, aho yifuza kugera n’ibindi.

Muri rusange imishinga yamuritswe, ni iy’ubuhinzi butandukanye burimo ubw’imbuto, imboga, urusenga, ibihumyo, Kawa, imbuto z’ibirayi n’ibindi byiganjemo imishinga ishobora kunganira ibihingwa ari mu buryo bwo kuhira, gutera imiti, byose bikoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Hari aberekanye ubwoko butandukanye bw'inzoga bakora bifashishije ibikomoka ku buhinzi
Hari aberekanye ubwoko butandukanye bw’inzoga bakora bifashishije ibikomoka ku buhinzi

Nyuma yo kumvana ubushishozi buri mushinga, abagize akanama nkempurampaka biherereye ubundi bahitamo imishinga 30 igomba gukomeza mu cyiciro cya nyuma.

Kimwe mu byagendeweho bahitamo imishinga ni ukureba umwimerere wayo, ko ushobora gukoreka, kuba nyirawo afite abashobora kumufasha kuwushyira mu bikorwa, n’ibindi birimo inyungu ushobora gutanga kuri nyirawo n’abagenerwabikorwa.

Oswald Shyirambere, umukozi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), akaba umwe mu bari bagize akanama nkempurampaka, avuga ko imishinga yagaragajwe myinshi ari izita ku gukemura ibibazo by’umusaruro wangirika.

Ati “Imishinga myinshi yanyuze imbere yacu ni imishinga itaza gutanga umusaruro w’ibanze, kuko usanga abenshi barimo kwerekera mu gutunganya no kongera agaciro, nkagira impungenge nk’ushinzwe ubuhinzi, kuko iyo urebye usanga abinjira mu buhinzi babikora bya kinyamwuga baba bacye, ukibaza ngo abenshi ko kurwanira kujya mu gutunganya, ubundi bazatunganya ibivuye hehe, ese bazongera agaciro ibivuye hehe, niba abinjira mu kubyara umusaruro ari bacye aho harimo ikibazo gikomeye.”

Aba berekanaga ikoranabuhanga ryifashishwa mu mushinga wabo
Aba berekanaga ikoranabuhanga ryifashishwa mu mushinga wabo

Doreen Karehe, akora ubuhinzi bugezweho bw’inkeri badakoresheje igitaka, ni umwe mu bafite imishinga yemerewe gukomeza, avuga ko impamvu yatumye yitabira irushanwa ari uko ikigo cyabo kirimo gushishikariza urubyiruko n’abagore kwitabira amahugurwa y’ubuhinzi nk’ubwabo.

Ati “Ni ibintu bihoraho kubera ko ikoranabuhanga rigenda rihinduka, uko bwije uko bukeye haba hari ikoranabuhanga rishya. Kuba mu Rwanda tutarabona abantu bafite ubunararibonye muri ubwo buhinzi ni imbogamizi cyane cyane nko ku rubyiruko rufite ubushake, bwo gukora ubuhinzi bwa kijyambere. Ikigo cyacu turashaka kuba twakora ahantu hajya hatangirwa amahugurwa, abantu bakaza bagahugurwa, bakanakurikiranwa nyuma yo guhugurwa.”

Umukozi wa Imbuto Foundation mu ishami rishinzwe guteza imbere urubyiruko, Alex Muhire, avuga ko intego nyamukuru y’umuryango Imbuto Foundation, ari ukugira Umunyarwanda utekanye kandi uteye imbere.

Ati “Urubyiruko rw’u Rwanda ni rumwe mu bagize Abanyarwanda benshi, ni urubyiruko rwize kandi rufite imbaraga, kuba uyu munsi twakorana mu bijyanye n’ubuhinzi, ni uko ari umwe mu myuga tubona ufite amahirwe mu Rwanda. Iyo ugiye ku isoko usanga abantu benshi bakeneye kurya, bakeneye ibiryo byiza kandi byinshi.”

Akanama nkempurampaka kakurikiranaga ibikubiye mu mishinga
Akanama nkempurampaka kakurikiranaga ibikubiye mu mishinga

Akomeza agira ati “Gukangurira urubyiruko kugira ngo rugane mu buhinzi ni uko ku isoko bigurika, bifite amafaranga, uko Isi igenda itera imbere turagenda twinjira mu buhinzi bukeneye ikoranabuhanga, ubushakashatsi bukeneye kongera ibiribwa kandi bikozwe neza. Ni umwanya mwiza wo gufasha urubyiruko kugira ngo rwinjire muri uwo mwuga, kuko utanga akazi kuri benshi kandi ushoboka mu Rwanda.”

Imishinga 50 yatoranyije nyuma y’urugendo rwatangiriye mu turere twose tw’Igihugu, aho ku rwego rw’Igihugu hahatanaga imishinga 1397.

Abafite imishinga yatsinze bagiye guhugurwa mbere y’uko bazatoranywamo imishinga 15 yahize indi, izahabwa igishoro cya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda kuri buri mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka