Inzara iragenda igabanuka mu Rwanda

Ikigereranyo cyakozwe n’umuryango Action Aid ndetse na IPAR(Institute of Policy Analysis and Research) kigaragaza ko U Rwanda rugenda rurushaho kwivana mu bihe by’inzara uko imyaka igenda isimburana. Mu mwaka wa 2005 inzara yari ku gipimo cya 25,4%,mu mwaka wa 2009 yari igeze kuri 23,5% naho mu mwaka wa 2011 igipimo cyiri kuri 21% mu Rwanda. Iki kigereranyo kandi cyerekana ko mu mwaka wa 2012 igipimo cy’inzara kizaba kigeze kuri 18,8 %.

U Rwanda ruri mu bihugu 26 (Demokarasi ya Kongo, Burundi, Afrika y’epfo, Zambia, India, Sierra Leone, Ethiopia, Rwanda, Liberia, Tanzania, Guatemala, Nepal, Pakistan, Mozambique, Cambodia, Resotho, Vietnam, Kenya, Malawi, China, Brazil, Nigeria, Uganda, Gambia, Senegal na Ghana) byibasiwe n’ihindagurika ry’ikirere ariko ruza ku mwanya wa kane mu bihugu byafashe ingamba zihamye zo guhangana n’icyo bibazo no kugikemura.

Nkuko Umuyobozi wa Action Aid mu Rwanda, Josephine Uwamariya, abitangaza mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kurwanya inzara,umuryango Action Aid International wahisemo gufasha abagore bakora umwuga w’ubuhinzi mu Rwanda.

Ubu ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bagize 77% by’abantu bitabira ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda. Ibi nibyo byatumye imbaraga nyinshi zishyirwa ku bagore mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko byagaragaye ko ari bo babwitabira kurusha abagabo mu Rwanda.

Uwamariya yatangaje ko imbaraga z’abagore zitewe inkunga zagira icyo zitanga bityo umusaruro w’ubuhinzi ukiyongera; akaba ari imwe mu mpamvu zatuma inzara icika burundu mu Rwanda ndetse n’abaturage bakihaza mu biribwa.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka