N’ubwo Umujyi wa Kigali ufite 32% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’imirire mibi, ufite gahunda yo kuzaba wakemuye icyo kibazo bitarenze umwaka utaha wa 2024.
Mu cyumweru gishize Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, werekanye akarima k’imboga gahinzwe mu mbaho bateranyije, kari ku biro by’uwo Murenge.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahanga bugira inama abadashoboye kwibonera izo mbaho, gushaka uburyo buboroheye bashobora gukoresha, nko guhinga mu mifuka, mu ndobo zishaje cyangwa mu mapine.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka agira ati "Hano ni mu mujyi, dukeneye gutaka ariko dukeneye no kurya neza kandi tudahenzwe, tujya gukora aka karima k’igikoni twashakaga kwerekana ko kugira ngo ugire imboga bidasaba kuba ufite ubutaka bunini."
Rutubuka avuga ko bagiye kwigisha abaturage gukora imirima y’imboga mu bipangu byabo no ku mabaraza y’inzu bakoresheje ibikoresho bitabahenze.
Uwitwa Amina Mukabatsinda ushinzwe Amajyambere mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, avuga ko indabo zari mu gipangu cye yaziranduye akahatera imboga.
Amina ati "Umuntu ubasha kubona aho atereka imbabura ntiyabura aho atereka umufuka urimo ingemwe zingahe za dodo cyangwa iz’ibitunguru, imboga nzigura gake kuko nifitiye dodo, ibitunguru, ibirungo by’icyayi, gombo, ntabwo ngiha agaciro indabo."
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni, akangurira abatuye uyu mujyi kugira uturima tw’imboga mu ngo zabo, byaba na ngombwa tukaba twasimbura indabo.
Ati "Turabwira imiryango n’ababyeyi ko aho bishoboka hose ziriya ndabo dushobora kuzisimbuza ibifitiye umubiri akamaro, kandi ntibitume tudataka inzu zacu cyangwa se aho tuba, ariko dukoresheje n’ibishobora kutugirira akamaro mu mibereho."
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango witwa Growth from Knowledge(GfK), bwerekana ko abaturage b’ibihugu nka Australia, u Bushinwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, barusha abandi ku Isi mu gukunda guhinga ku buryo ahabonetse umwanya hose mu rugo, haba mu nzu cyangwa hanze bahashyira imboga n’imbuto.
Uyu muco uramutse ukunzwe n’abaturage benshi mu Rwanda, ibiciro by’imboga n’imbuto ku masoko byagabanuka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|