Imyaka bahinze yatangiye kuma kubera izuba ryinshi

Abahinzi bo hirya no hino mu Gihugu baravuga ko bazahura n’igihombo batewe no kubura imvura imyaka bahinze ikaba yaratangiye kuma.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaje ko izuba ryamaze kwangiza imyaka yabo mu mirima ku buryo nta cyizere cy’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizeye muri kino gihembwe cy’ihinga.

Ibishyimbo byatangiye kuma
Ibishyimbo byatangiye kuma

Mukandutiye Gerturde utuye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ibishyimbo bye byamaze kuma kubera izuba ryinshi ndetse n’ibijumba hamwe n’imyumbati, ngo ntabwo byigeze bifata mu butaka ngo bishore imizi yabyo akaba adafite icyizere cy’uko azeza.

Ati “Abahinzi twashobewe uko tuzabigenza kuko ubu turimo turibaza uko tuzabaho n’iri zuba ry’igikatu ritwugarije kandi muri iki gihe abantu babaga barya umushogoro none dore byarumye”.

Mukandutiye avuga ko ubundi mu kwezi k’Ukuboza babaga baganura imitonore y’ibyo bejeje iyo imvura yabaga yaguye neza.

Mukamurigo Julienne na we utuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko muri iki gihe imvura yabaye nkeya ku buryo imyaka mu murima aho gukura ahubwo igenda yuma.

Avuga ko ubundi ukwezi kwa 10 imyaka wasangaga imeze neza mu murima ariko ubu usanga ibihingwa byinshi byaranambye ku buryo wasangaga ibishyimbo byaratangiye kwera ndetse abahinze mbere mu kwezi kwa mbere babaga barimo basarura.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB kuri iki kibazo cy’Izuba ryinshi ryatumye imyaka yuma cyasabye abaturage kugira uruhare rwo kwita ku myaka yabo aho bishoboka bakayivomera kugira ngo igihe imvura izagwira bazagire icyo basarura.

Imyumbati yahuye n'izuba
Imyumbati yahuye n’izuba

Ku bijyanye n’uko imvura iramutse iguye abaturage bashobora gusimbuza imyaka yabo mu murima bagatera imbuto bundi bushya, umukozi ushinzwe ubuhinzi Mu Karere ka Rwamagana, Ikizuru Innocent, avuga ko iyo myaka itakwera kuko itaba iterewe igihe.

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) tariki 26 Kanama cyatangaje iteganyagihe ry’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza 2022), ryerekana ko ikirere kizashyuha cyane kandi kigatanga imvura nke, izatangira kugwa tariki 30 Kanama 2022 hamwe na hamwe.

Umuyobozi ushinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda, Anthony Twahirwa, yagaragaje uburyo iki gihembwe cya nyuma cya 2022 kuva muri Nzeri kugera mu Kuboza ndetse na nyuma yaho muri 2023 niba hatagize igihinduka hazaguma kuboneka imvura nke mu bice bigize Igihugu.

Meteo Rwanda ivuga ko iyi mvura y’Umuhindo iteganyijwe gucika hagati ya tariki 15 na 25 Ukuboza 2022, n’ubwo hazajya habaho iteganyagihe ry’iminsi mike mike rizajya ryerekana impinduka zishobora kudahuza n’ibyatangajwe.

Ku bijyanye n’uko imvura izaba nkeya, Meteo Rwanda ivuga ko yabitangaje kuva kare mu rwego rwo gufasha abaturage gufata ingamba zo kureba uko hakuhirwa imyaka bityo ntibagwe mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka