Imurikagurisha ribera i Rusizi ni igisubizo ku bahinzi n’aborozi

Abahinzi n’aborozi bitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa mu karere ka Rusizi baratangaza ko ryababereye umuyoboro wo kunoza neza ibyo bakora binyuze mu biganiro bibahuza n’ibigo by’imari, amabanki n’imiryango ikorana n’abahinzi mu Rwanda.

Tariki 04/12/2012 habaye gahunda idasanzwe yahurije abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke, basobanurirwa uburyo bagomba kunoza umwuga wabo ukaba uwo kongera ubukungu no kubateza imbere, aho kuba uwo kubaha ibyo kurya gusa.

Ibi biganiro byagaragaje ko muri iki gihe guhinga no kurora bigamije kugaburira ubikora gusa bitagikenewe, ko ubu igishyizwe imbere ari ukubikora bikagutunga kandi bikabyara n’amafaranga yashorwa no mu bindi.

Abahinzi n’aborozi bari bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko hari amabanki abima inguzanyo andi akabashyiraho amananiza, bitewe n’uko ibyo bakora bidakunze guhabwa ubwishingizi mu gihe baba bagize ingorane.

Minisitiri Kanimba atangiza imurikagurisha mu karere ka Rusizi.
Minisitiri Kanimba atangiza imurikagurisha mu karere ka Rusizi.

Abandi bagaragaje ko ibigo by’ubwishingizi bitagaragaza ubushake bwo gukorana n’abahinzi, ngo izo mpungege z’amabanki zishire, ubumenyi buke mu buhinzi bugezweho, kutabona ingendo-shuri n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Agri Hub Rwanda bwagaragarije abahinzi n’aborozi ko ibintu byahindutse, ku buryo hasigaye haboneka ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, ndetse ngo aho abahinzi bakorera ingendo shuri naho ntihabuze.

Hasabwe ko banki bizajya zigaragaraho kudatanga inguzanyo zajya zibibazwa dore ko abahinzi bagaragaje ko atari ukwimana inguzanyo gusa ngo ahubwo hazamo gutinda no kubarerega ku buryo n’uwemerewe inguzanyo imugeraho impitagiye, bigatuma isanga umushinga wayakiwe warataye agaciro.

Muri ibi biganiro hari n’abahagarariye amabanki akorera mu turere twa Rusizi na nyamasheke basobanuye ko bagiye gukorana n’abahinzi neza ndetse by’umwihariko Banki ya Kigali yo igaragaza ko inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi zitangwa bitagombye ingwate.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka