Ikibazo cy’imbuto gishobora kuzabangamira abahinzi b’ibirayi muri iki gihembwe

Ikibazo cy’imbuto ngo gishobora kuzagora abahinzi b’ibirayi muri iki gihembwe cy’ihinga A, bitewe n’uko ababihinga bataracengerwa n’isimburanyibihingwa rigomba kugenderwaho kugira ngo umusaruro w’ibirayi uboneke umeze neza kandi uhagije.

Mu gihe igihembwe cy’ihinga A cyamaze gutangizwa ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu, abahinzi batandukanye batangiye gukura amaboko mu mifuka kugira ngo bahinge ibihingwa byemeranyijweho mu bice bitandukanye.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze bavuga ko ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kibakomereye bitewe n’uko iyi mbuto igenda irushaho kubageraho iri ku giciro cyo hejuru.

Nsengiyumva Emmanuel umuhinzi mu murenge wa kinigi, avuga ko hari bamwe muri bagenzi be batarumva impamvu yo gusimburanya imyaka, gusa ngo ingaruka zigaragarira buri wese.

Nyamara ku bwa Nkuriza Grevas umuyobozi w’ishami ry’imbuto mu kigo cy’ihihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, ngo iki kibazo giterwa n’abahinzi bataracengerwa na gahunda y’insimburanyabihingwa mu murima, bituma umusaruro w’ibirayi uhora ari mwiza.

Ati: “Ubundi ibirayi bigomba gusubira mu murima byibura hashize ibihe bine by’ihinga. Gusa abahinzi ntabwo barabyumva kuko n’iyo bihanganye birenza igihembwe kimwe gusa”.

Uretse ikibazo cyo kudasimburanya imyaka bigira ingaruka ku musaruro, hari n’ikibazo cy’abatubuzi b’imbuto bagenda bahitamo kwikorera ibindi kuko bibinjiriza amafaranga kurusha gutubura. Ibi rero nabyo ngo bikaba bigira uruhare mu gutuma imbuto ikomeza kuba nkeya.

Iyo abahinzi bataretse guhinga ibirayi ngo indwara yitwa kirabiranya ifata ibirayi ibanze ishire mu murima, umusaruro uboneka urwaye, ari mucye kandi udashobora gutanga imbuto.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka