Ihererekanya ry’imbuto hagati y’abaturage ryangiza ubudahangarwa bwazo

Abashakashatsi ku by’imbuto bemeza ko iyo abaturage bazihererekanya hagati yabo bigera aho izo bahinga ziba zitazwi, zikabura ubudahangarwa bityo zikarwaragurika ntizitange umusaruro mwiza.

Abahinzi barasabwa kwirinda guhererekanya imbuto zitujuje ubuziranenge
Abahinzi barasabwa kwirinda guhererekanya imbuto zitujuje ubuziranenge

Ubusanzwe imbuto abaturage bagomba guhinga ni iziba zaturutse mu bigo by’ubushakashatsi byaba ibyo mu gihugu cyangwa ibyo hanze yacyo, ariko na zo zikinjira mu gihugu mu buryo buzwi zikanasuzumwa ubuziranenge mbere yo guhingwa.

Umushakashatsi akaba n’impuguke ku gihingwa cy’imyumbati, Dr Silver Tumwegamire wo mu Kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi ku buhinzi (IITA), waganiriye na Kigali Today, avuga ko hagikenewe ko imyumvire y’abahinzi ihinduka ku bijyanye n’imbuto, agatanga urugero ku myumbati.

Agira ati “Mu minsi ishize mu Rwanda imyumbati hafi ya hose mu gihugu yarwaye kabore, umusaruro urabura ndetse n’abahinzi bacika intege. Ibyo ahanini biterwa n’imbuto zitujuje ubuziranenge abaturage bahererekanya, zikanduza uburwayi n’izari nzima”.

“Uretse n’imbere mu gihugu, abaturage baturiye imipaka bahanahana imbuto z’imyumbati uko bishakiye, ugasanga indwara zirava mu kindi gihugu zikaza mu Rwanda. Ibyo bikunze kugaragara ku baturage begereye Uganda, umwe areba undi uko yarejeje agahita amusaba imbuto agatera”.

Imbuto y'imumbati ngo itegurwa mu buryo bwa gihanga kugira ngo izatange umusaruro mwiza
Imbuto y’imumbati ngo itegurwa mu buryo bwa gihanga kugira ngo izatange umusaruro mwiza

Ibyo ngo babikora akenshi batanazi ingaruka bigira ku gihugu ari yo mpamvu ngo hakenewe ubukangurambaga ku bijyanye n’ihererekanya ry’imbuto zitandukanye.

Akomeza avuga ko abahinzi bakwiye guhindura imyumvire, bakikuramo ibyo guhinga imbuto yose babonye kuko itaba yizewe.

Ati “Abaturage bagomba guhindura imyumvire, bakagira umuco wo kwegera ibigo bigurisha imbuto zakorewe ubushakashatsi, cyane ko hari ikigo cy’igihugu kibishinzwe cya RAB. Gutera imbuto babonye zose bitubya umusaruro kuko nta buziranenge ziba zifite”.

Tumwegamire avuga kandi ko IITA ku bufatanye na RAB, barimo gukora ubushakashatsi ku mbuto 15 z’imyumbati ndetse zikaba zaranatangiye kugeragezwa hirya no hino mu gihugu, ngo hakazatoranywamo eshanu nziza kurusha izindi ari zo zizahabwa abaturage guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ubushakashatsi bwerekana ko izo mbuto ngo zizatanga umusaruro wa toni 25 kuri hegitari mu gihe ubu inziza zihari zitanga toni 15 kuri hegitari.

Uwo mushakashatsi avuga kandi ko iyo bahitamo imbuto bibanda ku zihanganira indwara za kabore n’ububembe kuko ngo ziri mu bihugu byinshi bya Afurika, kabore ngo ikaba yaragaragaye bwa mbere mu bihugu bya Afurika byegereye inyanja y’Abahinde ahagana mu 1930.

Icyo kibazo cy’imyumbati cyanagarutsweho mu cyumweru gishize, ubwo Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyamurikaga amabwiriza y’ubuziranenge ku bintu bitandukanye, hakaba harimo n’arebana by’umwihariko n’imyumbati kuko ngo ari igihingwa cy’ibanze mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi, yavuze ko kuba ayo mabwiriza yasohotse harimo n’arebana n’igihingwa cy’imyumbati hari byinshi bizakemura ku bijyanye n’imbuto zayo.

Ati “Nta mabwiriza y’ubuziranenge arebana n’imbuto y’imyumbati yari ahari, tuyamuritse uyu munsi nyuma y’umwaka tumaze dukora ubushakashatsi dufatanyije n’abandi babishinzwe. Ubu igisigaye ni ukuyashyira mu bikorwa haherewe ku batubuzi b’imbuto”.

Arongera ati “Ayo mabwiriza azadufasha gukumira imbuto zitujuje ibisabwa zinjiraga mu gihugu zigateza ibibazo. Nk’imyumbati yari imaze igihe kirekire yararwaye, ubu twizeye ko hari umusaruro bizatanga kuko ayo mabwiriza asobanutse”.

Ikigo IITA (International Institute of Tropical Agriculture), gikorera mu Rwanda kuva mu 1997, kikaba cyibanda ku bushakashatsi ku myumbati, soya, ibigori n’urutoki, mu rwego rwo gufasha ibihugu kwihaza mu biribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka