Ibiyaga bihangano byifashishwa mu kuhira umuceri byasibye bizatangira gusanwa umwaka utaha - RAB
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe ibikorwa byo kuhira, Hitayezu Jerome, avuga ko ibiyaga bihangano byifashishwa mu kuhira umuceri byasibye bizatangira gukorwa umwaka utaha ariko n’amakoperative y’abahinzi akangurirwe kujya asana ibyangirika hakiri kare kuko iyo bitinze bisaba amafaranga menshi badashobora kubona.
Avuga ko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga, icya Base na Kiriba bizakorwa n’umushinga wa CDAT naho icya Rugeramigozi kitagihingwamo umuceri kubera amazi yabaye make ku bufatanye bw’Akarere ka Muhanga, RAB na WASAC kikazakurwamo isayo.
Avuga ko kuba ibi biyaga bitagifata amazi menshi bitubya umusaruro kuko amazi agera hake kandi nayo ari make.
Ati “Umusaruro uragabanuka kuko aho amazi yakabaye agera ntahagera. Rugeramigozi ubundi bahingaga umuceri ariko ubu ugezeyo usanga bahinga ibishyimbo. Izo ni ingaruka z’isayo ryuzuyemo n’ibindi biyaga rero urumva aho amazi yakageze ntahagera cyangwa akahagera ari makeya.”
Hitayezu avuga ko gusana ibi biyaga bihenze bityo imiryango y’abakoresha amazi mu makoperative itabibonera ubushobozi gusa akavuga nibimara gusanwa bizubakirwa ubushobozi kugira ngo bitazongera gusiba abahinzi barebera.
Yagize ati “Umwaka utaha ibi biyaga byose bigomba gutangira gusanwa ariko nanone ubundi ririya sayo riba ryaragiyemo buhoro buhoro, iyo baza (imiryango y’abakoresha amazi) kuba bariyubatse baranahuguwe bakumva ko ibikorwa ari ibyabo baba barafatiranye hakiri kare.”
Akomeza agira ati “Ubu nta bushobozi bafite bigomba gukorwa na Leta ariko noneho bakerekwa uruhare rwabo kugira ngo bajye babikurikirana kugira ngo bitazongera guteza ibibazo nk’ibi ngibi byasibye.”
Nyamara n’ubwo uyu muyobozi atanga icyizere ariko bamwe mu bahinzi bavuga ko kuba batagihinga umuceri byabateye igihombo kinini.
Umuyobozi w’itsinda ry’abahinzi b’umuceri muri Koperative ya COPRIMU, Ntakirende Ismael, avuga ko akarima yahingaga yajyaga akuramo nibura ibiro hagati ya 900 na 800 akabonamo amafaranga y’u Rwanda hafi 400,000Frw.
Guhera 2020 babura amazi bagatangira guhinga ibigori, ngo akuramo umusaruro utarenga ibiro 500 agakuramo amafaranga hagati ya 120,000Frw na 150,000Frw.
Agira ati “Urumva nkihinga umuceri nabonaga amafaranga nibura nka 800,000Frw ku mwaka none ku bigori ndabona munsi ya 300,000Frw. Ubwo se si ugusubira inyuma hari ubwo iryo ari iterambere? Bakwiye kudufasha tugasubira ku muceri rwose.”
Ubuso Koperative COPRIMU yahingaga, hegitari 12 zose ntizigihingwa umuceri ku buryo n’abahinzi bari barafashe ifumbire amazi atarabura byabaye ngombwa ko bayishyura kandi batarayikoresheje.
Umucungamutungo wa Koperative CODERVAM, Umurerwa Aisha, avuga ko ikibazo cy’amazi cyababereye imbogamizi mu buhinzi kuko hafi hegitari 300 kuri 400 basanzwe bahinga ba nyirazo bakererewe ihinga bityo bikazagira n’ingaruka mbi ku musaruro wari witezwe.
Agira ati “Twandikiye n’Akarere mu minsi yashize kubera ko hari hegitari 300 twabonaga ko dushobora kuraza. Bizagira ingaruka ku musaruro kuko niba twakabaye tubagara bwa kabiri dutera n’ifumbire ubu akaba aribwo turimo kurwana no guhinga no gutera urumva ni ikibazo.”
Akomeza agira ati “Ikindi ubu uwahumbitse umuceri azawutera wararengeje igihe warashokonkoye niko navuga. Urumva ko umusaruro uzaba mucye.”
Umuyobozi w’umuryango w’abakoresha amazi muri Koperative CODERVAM, Anatole Maniraguha, avuga ko ikibazo cyo kubura amazi yo kuhira cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo urugomero rwa Ngoma rwasenyukaga ntirwongere kohereza amazi mu miyoboro yuhira.
Avuga ko nk’umuryango w’abakoresha amazi icyo bakora ari uburyo bwo kwirwanaho bakoresheje imifuka kubera ko batabasha kubona amafaranga yubaka uru rugomero mu buryo bushya.
Ati “Rwarasenyutse burundu, twe dukoresha uburyo bworoheje butaramba kuko dukoresha imifuka irimo itaka. Urumva n’iyo amazi ashoboye kuboneka turayasaranganya bigatuma abantu badaterera cyangwa ngo babagarire igihe byose ingaruka ikaba kurumbya kuko umuntu yeza nka 60% by’umusaruro yari yiteze.”
Avuga ko ubu muri P2 na P3 bataratera imbuto kandi byakabaye byararangiranye n’ukwezi kwa Nyakanga.
Yifuza ko urugomero rwa Ngoma rwakorwa vuba ndetse n’urwa Karungeri rwo rwamaze kubakwa bushya rugatangira gukora kuko ahagombaga guca umuyoboro uzanamo amazi abaturage batarahabwa ingurane.
Ikindi nanone bifuza ko ikiyaga gihangano cya Cyabayaga nacyo cyasiburwa ku buryo gifata amazi menshi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|