Ibitoki byakoreshwaga mu kwenga inzoga zitemewe byatangiye kubahombera

Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Karere ka Huye batangiye kurimbura insina zabo kuko batakibona aho bagurisha ibitoki ubundi byagurwaga n’abengaga inzoga zitemewe.

Hari abahisemo kurimbura za Fiya 25 kuko ngo babura aho bazerekerana.
Hari abahisemo kurimbura za Fiya 25 kuko ngo babura aho bazerekerana.

Muri uyu mwaka ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwafashe ingamba zikaze zo guca burundu inganda zenga inzoga zitemewe. Izo nganda zashinjwaga kwenga inzoga zizwi nk’ibikwangari.

Ubuyobozi buvuga ko bwafashe icyo kibazo nyuma y’uko izo zitujuje ubuziranenge ngo hari abaturage zahitanaga. Uretse muri ako karere no mu gihugu hose haciwe gucuruza inzoga zidafunze mu macupa.

Kuri ubu mu Karere kose hasigaye uruganda rumwe rwemewe n’amategeko. Byatumye abahinzi b’urutoki babura isoko ry’ibitoki byengwa, bituma bamwe bahitamo gutangira kururimbura.

Uretse abamaze kurimbura za Fiya, hari n'abandi batekereza kuzazisimbuza ishyamba.
Uretse abamaze kurimbura za Fiya, hari n’abandi batekereza kuzazisimbuza ishyamba.

Sekimonyo, ni umwe mu bahinzi b’urutoki wo mu Murenge wa Kinazi, uri mu batangiye kururimbura. Yiyemeje kurimbura ubwoko bwa Fiya (FHIA25) bagasigarana ubundi buzwi nka FHIA17, kuko ngo abona ari zo zidafite icyo zimumariye, nk’uko bitangazwa n’umugore we.

Agira ati “Fiya 25 zera ibitoki binini ariko nta kindi zakoreshwa uretse kwengwa. Nyamara abenga urwagwa ntibakizigura kubera ko bababujije. Twahisemo kuzirimbura, dusiga Fiya 17 kuko yo tuyiteka, tukanayirangura n’abacuruza imineke.”

Hari n’umuhinzi utarashatse ko amazina ye atangazwa wari ufite urutoki kuri hegitari zirenga eshanu, ku buryo yagemuraga ku ruganda hagati ya toni zirindwi n’umunani ku kwezi.

Yiyemeje kurimbura urwo rutoki akarusimbuza ishyamba ry’inturusu kubera kubura isoko ry’ibitoki bye. Ubu ategereje ko imvura igwa neza ngo urutoki arukureho kuko ingemwe z’inturusu yagemetse zakuze.

Ati “kubura isoko ry’ibitoki bituma ntakibona amafaranga yo kwishyura abahinzi. Ariko ishyamba ryo iyo uriteye biba birangiye, ntiwongera gushyiramo isuka.”

Abahinzi b’urutoki b’i Huye batekereza ko iki kibazo bafite cyakemurwa n’uko inganda zenga urwagwa zafungurwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, we ntiyemera ko mu karere ayobora haba hari abari kurandura insina kuko ngo nta bahinzi banini bahari. Avuga ko inganda z’inzoga bazifunze kubera ko zengaga inzoga zitari nziza zica abaturage.

Ati “Zengaga inzagwa, ariko bakavanga na za muriture zica abaturage. Ubu twabasabye kunoza uko bakoraga. Ubu abenshi bari kwitegura kugira ngo tuzajye kubasura, abujuje ibya ngombwa batangire bakore inzoga nziza.”

Muri uyu mwaka, Akarere ka Huye karateganya kuzatera urutoki rushyashya rwa kijyambere kuri hegitari 250 hakanavugururwa uruteye kuri hegitari 1000. Mu mwaka ushize na bwo hari hatewe urutoki rushyashya kuri hegitari 250 hanavugururwa uruteye kuri hegitari 950.

Umuyobozi w’aka karere asaba abantu gukomeza kwita ku buhinzi bw’urutoki, rwaba urutanga umutobe ndetse n’urutanga ibitoki biribwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ubu se koko dufite umusaruro urenze ukenewe? Birakwiye ko abahinzi bagana inganda zemewe n amategeko.
byaba biteye agahinda umuntu avunika agahinga umusaruro akawushora mubyangiza abanyarwanda n’ Ukuntu dufite UBUTAKA buto.

Sana yanditse ku itariki ya: 17-09-2017  →  Musubize

iyi nkuru ni impamo kuko si muri Huye gusa barikirandura urutoki kuko no muri Gisagara niyo gahunda abaturajye bariguteganya ,benshi bavugako isoko ry’ibitoki nirikomeza kubura baza kurimbura insina.
Gusa igitangaje n’ uko twebwe Gisagara isoko rihari ribigura ariryo (uruganda Gisagara agribusinesses )ARIKO RUKABA RUSHYIRAHO AMANANIZA AVUGAKO IBITOKI BIRI MUNSI YATONI BATABIGURA .
thx

Paschal yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Mubwire uwo muhinzi ko gutera inturusu ali ukwangiza ubutaka bwe burundu. Birazwi ko inturusu ali igiti cyibi kuko aho kili hahinduka umwume, ubutayu kuburyo utazazivanamo ngo wongere uhahinge vuba. Iki ni ikibazo gikomeye kuko ubutaka bwiza bwagiye bwangizwa n icyogiti. Umulima walimo urutoke uba ufite umwimerere wo guhingamo indi myaka ikera. Rero gusimbuza insina inturusu ni bibi cyane

Revy yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka