Ibiciro bito, ifumbire, imiti n’imbuto bitabonekera igihe, biri mu bidindiza ubuhinzi

Nubwo hari byinshi bikorwa mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi nka kimwe mu byagirira akamaro abaturage n’igihugu muri rusange, abahinzi bakomeje kugaragaza ko hari imbogamizi bahura na zo mu mikorere yabo zigatuma iterambere bifuza ritagerwaho.

Umuhinzi witwa Hakizimana Thomas wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, muri koperative KABUKA ihinga ibirayi yagaragaje zimwe muri izo mbogamizi zirimo igiciro gito bagurirwaho umusaruro.

Ati “Baduha ibiciro byo hasi, ndetse abahinzi benshi bamaze kureka ubuhinzi. Bitewe n’uko imbuto tuzigura ku mafaranga menshi, tukagurisha ku mafaranga makeya. Ukareba imbaraga watakajemo, abakozi, imiti, byose biri ku giciro cyo hejuru. Ugasanga abahinzi benshi baretse guhinga, barahombye kubera izo mpamvu.”

Abahinzi kandi bavuga ko ifumbire, imiti yica udukoko n’imbuto, bigihenze cyane ndetse bikaza ari bike, bikagurwa n’uwifite cyangwa se bamwe bakabibona abandi bigashira bitarabageraho.

Hakizimana ati “Turasaba Leta kutworohereza tujye tubona amafumbire ku giciro cyo hasi. Kuko kuba igiciro kiri hejuru, abaturage benshi bahitamo kwihingira nta mafumbire ntibabone umusaruro.

Inzego za Leta zivuga ko ku kibazo cy’ibiciro byemezwa harimo n’abahagarariye amakoperative y’abo bahinzi, ariko abahinzi bo bakavuga ko rimwe na rimwe uwo muyobozi wabahagarariye aba ari umwe igitekerezo cye kikaba cyitakumvikana ugereranyije n’umubare munini w’abahinzi, cyangwa ntabavuganire uko bikwiye.

Innocent Bisangwa ukora muri MINAGRI yavuze ko hari ingamba zigamije gukemura ibibazo bivugwa mu buhinzi
Innocent Bisangwa ukora muri MINAGRI yavuze ko hari ingamba zigamije gukemura ibibazo bivugwa mu buhinzi

Ku kibazo cy’inyongeramusaruro zihenze cyane cyane ifumbire, Innocent Bisangwa ushinzwe ibidukikije n’ihindagurika ry’ikirere muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), avuga ko biterwa n’uko iyo miti idakorerwa mu gihugu.

Ati “Ntabwo turagira ubushobozi bwo gukorera imiti mu gihugu, imiti myinshi iva hanze. Harimo ikibazo cy’ubwikorezi, ari na bwo butuma igiciro cyiyongera.”

Yaboneyeho gukangurira abikorera gushora imari mu ikorwa ry’imiti yifashishwa mu buhinzi kugira ngo ibonekere igihe, iboneke hafi kandi ihendutse.

Naho kuba hari abashyira bamwe mu bashinzwe gutanga ifumbire n’imbuto ku bahinzi ‘babibima nkana bashaka ko babanza kubaha ruswa’, Bisangwa ukora muri MINAGRI avuga ko ibyo nta makuru abifiteho ariko ko inzego zibishinzwe zigiye gukurikirana zikazamenya ukuri kwabyo, ababifatirwamo bagahanwa.

MINAGRI ivuga ko ubu yihaye gahunda y’imyaka itatu yo kwihaza mu mbuto, ikoresha uburyo bwo kuzituburira imbere mu gihugu. Hari kandi uruganda rw’ifumbire mvaruganda rurimo kubakwa mu Karere ka Bugesera rukaba rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’ifumbire.

Mupiganyi Apollinaire avuga ko isesengura bakoze ku bibangamira ubuhinzi ryatangiye kugaragaza impinduka
Mupiganyi Apollinaire avuga ko isesengura bakoze ku bibangamira ubuhinzi ryatangiye kugaragaza impinduka

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, mu gihembwe cya kane mu mwaka wa 2018 cyane cyane ku isarurwa n’icuruzwa ry’ibihingwa nk’ibirayi, ibigori n’umuceri, bwagize uruhare mu ngamba zagiye zifatwa mu kunoza ubuhinzi.

Mupiganyi Apollinaire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda yagize ati “Umuturage yagombaga gusaba uburenganzira bwo gusarura no kugurisha umusaruro we kandi ntaho bigaragara ko byanditse, ubwo burenganzira bamwe bakabuhabwa, abandi ntibabuhabwe, utabuhawe imyaka ye ikaborera mu murima.”

Mu bindi abahinzi bishimira bitewe n’ubuvugizi bagiye bakorerwa, harimo kuba ubu noneho bemererwa kugurisha umusaruro wabo aho ari ho hose mu gihugu, ndetse ababagurira na bo bakaba bashobora guturuka hirya no hino, bitabaye ngombwa ko buri muguzi cyangwa umuhinzi agira agace ntarengwa acururizamo umusaruro we, ibyo bita ’Zoning’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka