Huye: Nyuma yo guhinga Ikawa batayinywaho ubu noneho bayiganuye

Abahinzi bo mu mirenge ya Simbi na Maraba babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), baganuye bwa mbee ku musaruro w’Ikawa bihingira batari bazi uburyohe bwayo.

Abahinzi bo mu mirenge ya Simbi na Maraba babifashijwemo n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), baganuye bwa mbee ku musaruro w’Ikawa bihingira batari bazi uburyohe bwayo.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30/06/2012, nyuma y’igikorwa cy’umuganda bakoreye mu Kagali ka Cyendajuru, aho bahinze hegitari zigera kuri 300, aba bahinzi babashize gusogongera kuri iyi Kawa, nyuma yo kumva iryoshye biyemeza kujya bayinywa.

Ntakirutimana Corneille, Umuyobozi wa NAEB wungirije ushinzwe ibikorwa byo kongera umusaruro n’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yavuze ko icyabateye gutegurira abanye Simbi na Maraba iki gikorwa cyo kunywa ku ikawa ari ukubera ko ubusanzwe bayihinga, ariko abenshi muri bo bakaba batarayinywaho.

Ati : “Uyu munsi musome kuri kawa, munayitahane mu rugo, muyinywe. Ubutaha muzayihinge, muyiteho neza kurushaho muzi uburyo iryoha”.

Bamaze kuganura ku ikawa, bamwe mu baturage ba Maraba na Simbi biyemeje kureka inzoga, bakazajya banywa ikawa.

Umuhango wo gusogongera no kuganura Ikawa wari witabiriwe n'abantu benshi.
Umuhango wo gusogongera no kuganura Ikawa wari witabiriwe n’abantu benshi.

Uzabakiriho Baziri yagize ati: “Nkurikije uburyohe bw’Ikawa maze kunywa, amafaranga naguraga inzoga, ngiye kuzajya nguramo agapaki ka kawa”.

Umubyeyi wari umuri iruhande na we ati: “Aho kugira ngo abantu bajye kunywa inzoga zateye bajye banywa kawa”.

Hari abaturage bo muri Maraba na Simbi bahuguwe ku buryo umuntu ashobora kwitunganyiriza ikawa hanyuma akayinywa.

Ngarukiyimana Gervais, amaze gusoma ku ikawa yagize ati: “Najyaga numva bavuga ko hari abahuguwe ku bijyanye no gutunganya ikawa yo kwinywera mu rugo ariko simbyiteho. Nzajya kubashaka babinyigishe, nanjye iwanjye nzajye nyinywa”.

Iki gikorwa cyo kuganuza abahinzi ba kawa kibaye ku nshuro ya mbere mu Ntara y’amajyepfo cyakorewe muri Simbi, kije gikurikira icyakorewe i Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba n’i Gakenke mu Ntara
y’Amajyaruguru.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka