Huye: abaturage ntibarumva akamaro ko guhuza ubutaka

Benshi mu batuye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, ntibarumva bihagije akamaro ko guhuza ubutaka mu rwego rwo guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe muri ako karere.

Iyo ugeze mu murenge wa Huye, ubona imirima itari mike ihinzemo ibihingwa bivanze. Hari aho usanga ibishyimbo, ibigori ndetse n’urutoki bihinze mu murima umwe.

Kimwe n’abandi batuye muri uwo murenge umukecuru witwa Jeanne Kankindi yahinze igihingwa cy’imyumbati gusa muri iki gihembwe cy’ihinga. Avuga ko ubuyobozi bwababwiye ko iki gikorwa kizabafasha mu kongera umusaruro wabo ukomoka ku buhinzi ariko magingo ngo ntarumva aho umusaruro utubutse uzava bahinga igihingwa kimwe.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa kigali today Kankindi yagize ati : “Mbere nihingiraga ibijumba mu masaka ngashyiramo n’amateke ubwo habaga harimo n’urutoki. Nashoboraga gusarura imyaka y’ubwoko butandukanye mu gihe kimwe kandi mu murima umwe, sinzi rero niba imyumbati gusa izabasha kuntungira umuryango“.

Nubwo Kankindi avuga ko yasaruraga imyaka itandukanye yemera ko umusaruro wabaga ari muke ntabashe kwihaza no gusagurira isoko. Akeka ko kutabona umusaruro uhagije biterwa no kudafumbira umurima we kkuko nta tungo afite.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Huye, Séraphine Kayitesi, avuga ko impamvu abaturage batabasha kubona umusaruro utubutse bituruka ahanini no kutumva akamaro ko guhinga igihingwa kimwe.
Avuga ko umuturage bamwereka inzira nziza zo kugirango umusaruro we wiyongere ariko kubyumva bikagorana.

Kayitesi yizeye ko bazabona amasoko y’imyaka abaturage bazeza. Avuga ko umuturage wahinze igihingwa kimwe abasha kugurisha ibyo yejeje akaba yabasha guhaha ibindi akeneye.

Ati : “Nk’ubu umuturage wahinze ibigori akeza imifuka itanu ashobora kugurishamo itatu, akabasha kugura ibyo urugo rukeneye, akaba yanakwizigamira. Ashobora no kugurana na mugenzi we wahinze ibishyimbo cyangwa ikindi”.

Abaturage bo mu murenge wa Huye bashishikarizwa guhinga igihingwa kimwe kugirango bungere umusaruro. Muri iki gihembwe cy’ihinga abaturage bahawe imbuto z’igihingwa cyatoranijwe bakanabahagarikira kugirango batazitera nabi cyangwa ngo bazivange n’indi myaka.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka