Guverinoma yizeje abahinzi-borozi ko inyungu zabo zigiye kwitabwaho

Nyuma y’ubushakashatsi bwa Sosiyete Sivile, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ziravuga ko inyungu z’umuhinzi-mworozi zigiye kwitabwaho.

Inama yahuje ba Minisitiri batatu barimo uw'Ubuhinzi, uw'ubucuruzi n'inganda ndetse n'uw'ubutegetsi bw'igihugu
Inama yahuje ba Minisitiri batatu barimo uw’Ubuhinzi, uw’ubucuruzi n’inganda ndetse n’uw’ubutegetsi bw’igihugu

Inyigo yakozwe na Sosiyete Sivile nyarwanda muri uyu mwaka, ivuga ko 77% by’abahinzi batishimiye gushyirirwaho ibiciro, kuko ngo bituma badashobora kunguka ibyo batakaje mu gihe cyo guhinga.

Ibibazo by’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu bivugwa cyane cyane mu buhinzi n’ubucuruzi bw’ibirayi, byahagurukije ba Ministiri Soraya Hakuziyaremye, Dr Geraldine Mukeshimana na Prof Shyaka Anastase.

Mu kiganiro aba baministiri bahaye abanyamakuru kuri uyu wa kane, bavuga ko igihombo cy’abahinzi cyabazwa ubuyobozi bw’amakoperative, aho kubazwa izindi nzego.

Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye avuga ko mu gushyiraho igiciro cy’ibirayi, ngo baba babiganiriyeho n’abayobora amakoperative, bakibwira ko nabo (abayobozi b’amakoperative) baba babiganiriyeho n’abahinzi.

Yageze ati "Tugiye kubaza abayobozi b’amakoperative niba ibyemezo bafatira hamwe natwe baba babyumvikanyeho n’abahinzi", ndetse ko nyuma yaho bazaganira n’abahinzi ubwabo.

MINICOM yongeye kugabanya igiciro cy’ibirayi cyari cyazamutse mu minsi ishize, aho ku masoko y’i Kigali bigurwa amafaranga 260Frw, mu gihe igiciro cy’ibirayi byitwa Kinigi ku muhinzi ari amafaranga kuva ku 180-191.

Ministiri Prof Shyaka Anastase wa MINALOC akomeza avuga ko akamaro umurima w’umuntu wari umumariye, ngo kagiye kwikuba inshuro eshatu kubera ibiciro bizashyirwaho ku bufatanye n’abahinzi.

Abahinzi b’ibirayi bavuga ko umusaruro wabo wapfuye ubusa biviramo bamwe gucika intege, kuko ngo bategekwaga kutamamisha imyaka bituma ibura abaguzi itangira kuborera mu mirima.

Ministeri zishinzwe iki kibazo zivuga ko zizakurikirana amakuru kugira ngo zijye zishakira isoko abahinzi hakiri kare, imyaka itarangirika.

Uretse ibirayi biburirwa isoko mu gihe cyo kwera kwabyo, Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko amata, ibitoki by’imineke, ibigori n’ibindi nabyo ngo bikwiriye gushakirwa igisubizo kirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abahinzi n’aborozi nibitabwaho bakajya babonera inyongeramusaruro kugihe ,bakabona inguzanyo mu ma Banki zo kuzamura ubuhinzi ,nyuma umusaruro wabo ukabonerwa isoko atari ukabaha amafranga abacuruzi bishakiye nukuri igihugu kizarushaho gutera imbere dore ko abahinzi bafite uruhare runini mukubaka igihugu

HARERIMANA Gaspard yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Birababaje kubona cooperative yunguka 12% kukiro mugihe umuturage agura imbuto imuhenze kuri 500frws kukiro. Umucuruzi n,inkeragutaraba nibo biyungukira twebikaborera mumurima cyangwa tukabigurisha nabi. Turabangamiwe turigicika intege zoguhinga Ibirayi.

alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Arega ntakuntu umuhinzi yatera imbere barimo kumutegeka uko bashaka kuko ayo macoperative nta bushobozi yigirira uretse kwirira imyika ya baturage gusz

Gilbert hahirwa@ yanditse ku itariki ya: 9-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka